Yanditswe Nov, 08 2024 13:55 PM | 73,959 Views
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Handball mu Batarengeje imyaka 20 iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika, ayizeza ubufasha mu kwitegura imikino y'Igikombe cy’Isi.
Ku mugoroba wo ku wa Kane ni bwo Minisitiri Richard Nyirishema yakiriye ikipe y'Igihugu y'u #Rwanda ya Handball U20 yegukanye Igikombe cya Afurika #IHFTrophy/Continental Phase cyabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Aba bakinnyi n'abatoza bakigera mu Rwanda babanje gutambagizwa Umujyi wa Kigali bishimira igikombe begukanye, banakimurikira Abanyarwanda.
Minisitiri Richard Nyirishema yashimiye aba bakinnyi uko bitwaye ndetse anabizeza ko bazabafasha kwitegura irushanwa ryo ku rwego rw'Isi, rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri buri mugabane "#IHFTrophy/Intercontinental phase".
Yavuze ko igikorwa bakoze ari icy'ubutwari kuko cyongeye gutuma ibendera ry’u Rwanda rizamurwa.
Yagize ati “Tubashimiye ku byiza mwakoze kuko ni ubwa mbere bibaye. Nabashije gukurikira imikino yanyu mbona mwaratsinze mubikwiye."
Minisitiri Nyirishema yanashimangiye ko uretse kubashimira mu magambo hari n’ibindi bateganyirijwe, anongeraho ko mu gihe bazaba bitegura irushanwa mpuzamigabane bazakomeza kubafasha kubona ibikorwaremezo byo kuryitegura neza.
Ati “Turashaka kumenya neza icyo mwifuza, kugira ngo mwitegure neza irushanwa riri imbere. Niba mwifuza imikino ya gicuti, mubivuze hakiri kare bizadufasha kwitegura ariko nta cyo tuzasiga inyuma, ahubwo tuzakora byose mujye guhagararira u Rwanda neza.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ngarambe François Xavier, yasabye ko bafashwa kwitegura kuko hari akazi gakomeye kabategereje imbere.
Ati “Inzozi zari zimaze kuba nyinshi zo kujya mu Gikombe Mpuzamigabane, twaherukaga kubona umwanya wa gatatu muri iyi mikino. Uyu mwaka twagiye dushaka undi mwanya uri imbere kandi twanyuzwe n'uko gahunda twihaye twayigezeho.”
U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa Nyafurika muri Handball nyuma yo gutsinda imikino yose rwakinnye irimo uwo rwateyemo mpaga Congo-Brazzaville, mbere yo gutsinda Guinea, Zimbabwe n’Ibirwa bya Réunion.
Mugaragu Kuwiteka David
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru