AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Ibimaze kumenyekana kuri Kazungu yicaga abakobwa akabataba mu cyobo yacukuye

Yanditswe Sep, 06 2023 20:27 PM | 52,431 Views



Hari abaturage basaba ko uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu mu Karere ka Kicukiro akabataba mu cyobo yacukuye mu bwiherero, yashyirwa imbere y’abaturage akaburanira aho bikekwako yakoreye ibyaha.

Ubu bugome bwabereye mu Karere ka Kicukiro Akagari ka Busanza Umudugudu wa Gishikikiza, aho uwitwa Kazungu Denis yajyaga ajyana abantu cyane cyane abakobwa, yabageza aho akabica nk’uko abaturage bahatuye babisobanuye.

Urwego rw’Igihigu rw'Ubugenzacyaha, (RIB) rwabwiye RBA ko uyu Kazungu yatawe muri yombi  nyuma y’uko hari ibindi byaha yagiye ashinjwa ariko bikaza kumenyekana ko harimo n’ibyo kwica abantu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine asaba abaturage gutuza kuko inzego bireba zirimo gukurikiranira hafi iki kibazo.

Icyo abaturage basaba ni uko Kazungu yaburanishirizwa mu ruhame kuko ibyo yakoze ari ibyaha ndengakamere.

Mutsinzi Antoine mu nteko y’abaturage hafi y’ahabereye ubu bwicanyi yahumurije abaturage, abasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we ndetse yanasobanuye ko uyu Kazungu yagiye afatwa agafungwa ariko abamushinja bakabura.

Kugeza ubu abaturage bavuga ko abantu uyu Kazungu Denis bikekwako yishe bagera muri 12, biganjemo abakobwa.

Gusa nta rwego ruremeza umubare wa nyawo Kazungu Denis wahinduranyaga amazina yaba yarishe.

Juventine Muragijemariya



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika