AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Ibiciro ku masoko byiyongereye 3,8% mu Kwakira 2024

Yanditswe Nov, 11 2024 13:38 PM | 69,026 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023.

Mu kwezi gushize, ibiciro byo muri Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%, ugereranyije n’igihe nk'icyo mu mwaka ushize wa 2023.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

NISR yatangaje ko ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%.

Yagaragaje ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Mu bice by’icyaro, ibiciro byo mu kwezi k’Ukwakira 2024 byagabanutseho 1,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%.

Mu byatumye ibiciro bigabanuka mu Kwakira 2024 ni iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Muri rusange, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) mu Kwakira 2024 byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Muri Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu Kwakira 2024 ni iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika