Yanditswe Oct, 21 2024 13:08 PM | 74,714 Views
Amezi yari agiye gushira ari abiri, abahanzi barindwi bari mu bayoboye umuziki w’u Rwanda, barimo Bruce Melodie, Bwiza, Danny Nanone Kenny Sol, Bushali, Chriss Eazy na Ruti Joël, bazenguruka Igihugu basusurutsa Abanyarwanda mu bitaramo ngarukamwaka bya MTN Iwacu Muzika Festival 2024.
Kuva tariki 31 Kanama kugeza tariki 19 Ukwakira 2024, abakunzi b’umuziki hirya no hino mu Gihugu bari mu buryohe bw’ibi bitaramo bitegurwa na Sosiyete ya East African Promoters n’abafatanyabikorwa bayo barimo MTN Rwanda na Primus kuri iyi nshuro byazengurutse imijyi umunani.
Muri rusange ibi bitaramo byanyuze i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu. Abahanzi baririmbaga bakanacuranga umuziki mu buryo bw’umwimerere, ibizwi nka ‘Live’.
Ab’i Musanze ni bo baganuye ibi bitaramo byafunguwe n’umuhanzi Kenny Sol waririmbye abimburiye abandi mu gihe Bruce Melodie ari we wageze ku rubyiniro nyuma y’abandi.
Kuva i Musanze kugera i Rubavu, ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika byaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, abaturage babaga ari benshi kandi bose bakahagerera igihe.
Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, aherutse kubwira RBA ko ubwitabire bwabaye bwiza cyane ugereranyije n’umwaka washize ndetse n’ibice ibi bitaramo byagiyemo bwa mbere nka Rusizi byagaragaje ubwitabire bwo hejuru.
Bruce Melodie, ubwo yari amaze kuririmba i Rubavu yabwiye itangazamakuru ko “Ibi bitaramo icyo byafashije abakunzi b’umuziki ni uko twegeranye na bo, umuntu ukunda ukamubona, icyo byafashije abahanzi buriya twiga buri munsi. Ubwo rero ni amahirwe manini, buriya n’ikindi bitwongerera nk’abahanzi ni uko duhura natwe tukamenyana.”
Umuhanzikazi Bwiza yagize ati “Akazi twagakoze neza, ibintu byose twagerageje ko bigenda neza kandi twarabikoze. Kuza hano ngahura n’abakunzi b’umuziki wanjye, tukaririmbana bintera imbaraga nk’umuhanzi.”
Ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo cya nyuma cy’i Rubavu, Ruti Joël yagize ati “Ndanezerewe, abakunda umuco bose sinabasebeje n’abatawukunda nabo mwabonye ko bankunze. Njye ndi intore, ndashishikariza abantu bose kuba intore.”
Ruti uririmba injyana gakondo yavuze ko yatunguwe no kuba i Rusizi na Rubavu baturiye umupaka ariko bakaba bakunda Umuco Nyarwanda.
Danny Nanone, ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo cya nyuma yagize ati “Umuziki duhora twiga, ni ibintu bishyashya nari mbonye, ni ubwa mbere nari nje muri MTN Iwacu Muzika, nagiye mvuga ngo ese indirimbo za cyera abantu ntabwo bakizumva cyane ariko nasanze zose bazizi.”
Ntabwo ari umuziki gusa, abahanzi banakoze ibikorwa by’urukundo
Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2024, byagiye bibanzirizwa n’ibikorwa bihuza abahanzi n’abaturage birimo siporo yagiye ikorwa nijoro, umuganda ndetse no gusura ibikorwa birimo nk’Ikigo ‘Ubumwe Community Center cyita ku bafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu.
By’umwihariko muri iki kigo, aba bahanzi bagize umwanya wo gusabana n’abafite ubumuga ndetse banaganira na bo ndetse babagenera n’inkunga y’ibikoresho birimo amagare y’abafite ubumuga, imbago ndetse n’ibiribwa.
Ibikorwa nk’ibi, ubuyobozi bwa EAP, bwagiye busobanura ko byakorwaga hagamijwe guhuza abahanzi n’abaturage ariko no kugira uruhare mu iterambere ry’abo bakunzi b’umuziki.
Ubwo yari mu Karere ka Rubavu, Bruce Melodie yagize ati “Urumva ntabwo kenshi, ibikorwa biduhuza n’abantu twegeranye ari benshi kuriya bikunda kuba, biba tubari imbere nabo baturi imbere, ntabwo bikunda kuba turi kumwe noneho turi gukora igikorwa turi hamwe, bituma urushaho kwiga.”
Yakomeje ati “Nk’urugero, ikigo twasuye cy’abana bafite ubumuga (i Rubavu) bituma umuntu yagakwiye no [...] kuba duhagaze gutya ubwabyo, umuntu yagombye kubishimira Imana kuko hari n’abandi bifuza kuba bameze gutya. Rero bifasha umutwe w’umuntu gukura no kwiga uko Isi imeze muri rusange.”
Muri rusange abahanzi bagaragaje ko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival uretse kuba bibahuza n’abakunzi b’umuziki wabo by’umwihariko aba bari kure ariko binabafasha mu kwiga amasomo no kunguka ubunararibonye.
Amwe mu mafoto yaranze ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2024
Akayezu Jean de Dieu
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru