AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Ibuka irasaba abayobozi gukumira ibikorwa by'ibyonnyi ku Bumwe n'Ubudaheranwa

Yanditswe Nov, 17 2024 19:48 PM | 52,601 Views



Umuryango IBUKA uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uramagana ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje kwibasira Abarokotse Jenoside, aho mu mezi atatu ashize hamaze kwicwa abagera kuri batanu mu bice bitandukanye by'igihugu. Hatagize igikorwa ngo ibi byaba ari bimwe mu byonnyi bya gahunda y'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda.

Urupfu rwa Pauline Nduwamungu, umukecuru warokotse Jenoside w'imyaka 64 y'amavuko wo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, rwamenyekanye kuwa Gatanu nk'uko byemezwa na Omar Biseruka Perezida wa IBUKA muri aka karere.

Abaye uwa Gatanu wishwe warokotse Jenoside nyuma y'abandi bane bishwe mu mezi atatu ashize nk'uko Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yabigarutseho mu ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside IBUKA, Naphtal Ahishakiye avuga ko izi mpfu ziterwa n'uburangare bw'abayobozi mu nzego z'ibanze badakemurira mu maguru mashya ibibazo by'itotezwa bagezwaho n'Abarokotse Jenoside.

Hatagize igikorwa ngo ibi bikorwa bikumirirwe kure, byakomeza kuba ibyonnyi bya gahunda y'Ubumwe n'Ubudaheranwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, Prezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibikorwa nk'ibi bidakwiye kwihanganirwa.

Gukangurira Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abayobozi, abanyamategeko, abashakashatsi, n'Imiryango itari iya Leta guhora basuzuma uburyo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura isura mu Rwanda, mu karere duherereyemo no mu mahanga bagashyiraho ingamba nshya zo guhangana nayo; ni icyemezo cya 8 mu 10 byafatiwe mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho ndetse no gukomeza kubaka gahunda u Rwanda twifuza.


Callixte KABERUKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika