AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika i Bugesera cyakomwe mu nkokora n’imvura n’umuyaga

Yanditswe Sep, 29 2024 09:32 AM | 157,439 Views



Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yakomye mu nkokora igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2024, mu Karere ka Bugesera, bituma Bruce Melodie wari umuhanzi uteganyijwe kujya ku rubyiniro ari uwa nyuma ataha ataririmbye uko yari yabiteguye.

Ni igitaramo cyabereye mu nkengero za Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024.

Cyabanjirijwe n’Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2024, aho abahanzi barimo Bwiza, Chriss Eazy na Bruce Melodie bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu gutangiza imirimo yo gukora ikibuga cy’umupira w’amaguru.


Nyuma y'umuganda, abahanzi bose uko ari barindwi barimo Bwiza, Chriss Eazy, Bruce Melodie, Kenny Sol, Danny Nanone, Bushali na Ruti Joel bari babukereye biteguye gususurutsa ab’i  Bugesera n’abakunzi b’umuziki bari baturutse i Kigali n’ahandi.






Ahagana Saa Munani, ni bwo igitaramo cyatangiye, umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel abimburira abandi ku rubyinirio.

Yataramiye ibihumbi by’abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze zirimo ‘Igikobwa, Amaliza n’izindi nyinshi ziganjemo umudiho gakondo.

Ruti Joel wari kumwe n’abasore bo mu Ibihame by’Imana yanyuze bikomeye abitabiriye iki gitaramo ari nako yanyuzagamo agacinya umudiho.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, imvura nyinshi yahise yisuka abantu bajya kugama icyakora mu minota mike yatangiye kugenza make abantu basubira mu myanya yabo batangira gushaka uko bakongera kwidagadura.

Bushali ni we muhanzi wahise ajya ku rubyiniro, aho yataramiye abitabiriye iki gitaramo ariko imvura ntabwo yari yahise neza.

Bushali wakorewe mu ngata na Danny Nanone, yageze ku rubyiniro amaze kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘My type, confirm n’izindi, imvura ihita yongera iragwa.

N’ubwo imvura itari nyinshi cyane ariko yari ivanze n’umuyaga mwinshi.

Kenny Sol nawe yaje kujya ku rubyiniro ariko ajyaho imvura nke iri kugwa.

Ku rundi ruhande ariko, abakunzi b’umuziki bakomeje gufatanya nawe kubyina indirimbo ze ku buryo imvura batayumvaga.



Bwiza wari iwabo mu rugo ni we muhanzi wari utahiwe ndetse nawe yageze ku rubyiniro imvura ikigwa ariko yari nke ku buryo itabuzaga abaturage gusimbuka no kumufasha kuririmba indirimbo ze zitandukanye.

Mu minota 20 yamaze ku rubyiniro, Bwiza yasusurukije ibihumbi by’abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo ‘Ready, Do Me, Ni Danger n’izindi.

Chriss Eazy ni we wamukoreye mu ngata nawe aririmba indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Jugumila, Bana n’izindi.

Uyu muhanzi utorohewe n’imvura yari yamaze kuba nyinshi, ntabwo yigeze acika intege ahubwo yahaye ibyishimo abakunzi be mu minota itari myinshi yari yahawe.

Bruce Melodie wagombaga gusoza igitaramo yagiye kujyaho imvura irongera ikaza umuriri ndetse umuyaga urushaho kuba mwinshi.

Byabaye ngombwa ko bimwe mu byuma birimo ibyifashishwa mu gucuranga bicomorwa kugira ngo bidateza impanuka.

Bruce Melodie yavuganye n’ubuyobozi bwa East African Promoters itegura ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bemeranya ko atagenda ataririmbye cyane ko n’abaturage bari banze gutaha bakomeje kuguma ahabereye igitaramo.

Bruce Melodie na we wari ukumbuye abaturage b’I Bugesera, yemeye kujya ku rubyiniro akoresha indangururamajwi gusa aririmba indirimbo ze mu buryo bw’amajwi gusa nta byumva cyangwa ibicurangisho, ibizwi nka ‘Acapella’.

Uyu muhanzi waririmbaga mu ijwi rye, yagerageje kuzenguruka indirimbo ze zitandukanye agenda aririmba uduce cyangwa igitero kimwe kuri buri ndirimbo, umwanya munini akawuha abafana bakamufasha kuziririmba.

Nyuma y’iki gitaramo, Bruce Melodie yavuze ko bafashe icyemezo cy’uko ataririmba mu nyungu z’abafana.

Ati “Hari hari kugwa imvura irimo umuyaga mwinshi, tubonye bishobora gutera impanuka twafashe icyemezo cy’uko ntaririmba kuko icya mbere ni ubuzima bw’abantu.”

Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, yabwiye abanyamakuru ko bahagaritse iki gitaramo kubera umuyaga mwinshi babonaga ko ushobora guteza impanuka.

Ati “Icya mbere ni umutekano n’ubuzima bw’abaturage natwe ubwacu. Nyuma yo kubona ko imvura irimo umuyaga mwinshi washoboraga gutera n’impanuka, twahisemo guhagarika igitaramo kuko icya mbere ni ubuzima bw’abantu kuruta ikindi icyo ari cyo cyose.”

Igitaramo gikurikiraho cya MTN Iwacu Muzika Festival 2024, kizabera mu Mujyi wa Huye, ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika