AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Igwingira ry’abana mu Rwanda ryagabanutseho 5%-RDHS

Yanditswe Dec, 04 2020 08:08 AM | 241,155 Views



Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente arizeza ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kurushaho guhangana n’inzitizi zikibangamiye ubuzima n’imibereho by’abanyarwanda kugira ngo intego igihugu kihaye zigerweho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 4 ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwashyizwe ahagaragara n'ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, bivuze ko bagabanutseho 5% ugereranyije n’ibyari mu bushakashatsi buheruka bwo muri 2014-15.

Muri rusange, abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bwabo bagabanutseho 1%, bavuye kuri 2% muri 2015, mu gihe abari bafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite na bo bagabanyutseho 1% bava ku 9% muri 2015 ubu bakaba bageze ku 8%.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko nubwo hari intambwe yatewe, igipimo cy’abana bagwingiye kitagabanyutse nk’uko byifuzwa.

Ni mu gihe kandi mu myaka 20, igipimo cy’abana bahabwa inkingo z’ibanze cyazamutseho 21%, abana babona inkingo z’ibanze bava kuri 75% mu mwaka wa 2000 bagera kuri 96% muri 2020.

Abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro na bo bageze kuri 64% muri rusange, aho 58% bakoresha uburyo bwa kizungu naho 6% bagakoresha uburyo bwa gakondo.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yussuf Murangwa, avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa RDHS bifitanye isano n’ibyavuye mu bundi bushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda, bwo buzwi nka EICV5.

Ugereranyije ibyavuye mu bushakashatsi bw’uyu mwaka n’ibyavuye mu bwo muri 2015, usanga umubare w’ababyeyi bapfa babyara waragabanutse, kuko bavuye kuri 210 bagera kuri 203 ku babyeyi 100 000.

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko iyi ari indorerwamo nziza y’ubuzima n’imibereho y’abaturage, ashimangira ko guverinoma igiye kongera imbaraga mu kuziba icyuho ahakigaragara intege nke.

Yagize ati “Nk’uko mubizi imwe mu ntego za gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere hagati y’umwaka wa 2017 na 2024, ni ukugira abaturage bafite ubuzima bwiza. Kugira ngo tubigereho rero biradusaba kugira amakuru atomoye kandi yizewe kugira ngo tumenye aho duhagaze n’intambwe dutera binyuze muri gahunda na politiki zinyuranye.”

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima, bwibanda ku bipimo bigaragaza ikoreshwa rya serivisi z’ubuzima n’ibindi bipimo bifasha gusobanukirwa imihindagurikire y’imibereho y’Abaturarwanda.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama