Yanditswe Nov, 14 2024 08:18 AM | 168,061 Views
Umuryango Unity Club Intwararumuri ufatanyije Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) wateguye Ihuriro ryawo rya 17, rizibanda by’umwihariko ku ngamba zo kwihutisha gahunda y’iterambere y’imyaka itanu ya Guverinoma (NST2) no gucoca ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Iri huriro ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 17, muri uyu mwaka riteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 16 Ugushyingo 2024.
Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri rizibanda ku gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragaza ko muri uyu mwaka iri huriro rifite insanganyamatsiko igaruka kuri “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu.’’
Ibiganiro bizatangwa bizibanda ku ntero igira iti “Amateka n’uruhare rw’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda mu kwimakaza imyumvire n’imitekerereze ihamye”.
Rikomeza rigaragaza ko iri huriro rigiye kuba mu gihe igihugu kikiri mu ntangiriro za gahunda yacyo y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, izwi nka NST2, iteganyijwe mu 2024-2029.
Riti “Nk’Intwararumuri ziri ku ruhembe rwo kwesa imihigo ikubiye muri iyi gahunda, ni umwanya ku bayobozi bazaba bateranye wo gukora ubusesenguzi bugamije kwihutisha no kunoza ibyo bakora, batekereza kandi bamurikira u Rwanda n’Abanyarwanda.’’
Biteganyijwe ko mu Ihuriro rya 17 kandi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu izamurika ishusho y’ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe ndetse n’ibikibangamiye uru rugendo birimo ibisigisigi by’amacakubiri, ibikomere n’ihungabana, imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga, byose bigira ingaruka mbi ku mibanire n’ubusugire bw’imiryango.
Igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyatangajwe mu mwaka wa 2020 cyerekanye ko buhagaze kuri 94.7%.
Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri rizabanzirizwa n’Inteko Rusange y’abanyamuryango bayo, izaganirirwamo ubuzima bw’umuryango no kwakira abanyamuryango bashya 19.
Hanateganyijwe ihuriro rigari ryatumiwemo abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta, n’iz’ibanze, abahagarariye sosiyete sivile, abanyamadini, urubyiruko ndetse n’abarinzi b’igihango ku rwego rw’Igihugu.
Muri iri huriro rizitabirwa n’abantu barenga 350 hateganyijwe igitaramo kizanatangirwamo ishimwe ku barinzi b’igihango ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2024.
Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye. Watangijwe na Madamu Jeannette Kagame.
Uyu muryango, kuri ubu ubarizwamo abanyamuryango 332, washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru