AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Ikipe y'Igihugu y'Abagabo ya Basketball yerekeje muri Sénégal (Amafoto)

Yanditswe Nov, 18 2024 08:59 AM | 211,956 Views



Ikipe y'Igihugu y'Abagabo ya Basketball yerekeje muri Sénégal aho izakinira imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika "FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers", izabera i Dakar hagati ya tariki 22-24 Ugushyingo 2024.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ahagana saa Saba ni bwo abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje Ikipe y’Igihugu ya Basketball yahagurutse mu Mujyi wa Kigali yerekeza muri Sénégal.

Biteganyijwe ko mbere yo gutangira imikino ya "FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers", u Rwanda ruzakini iya gicuti izaruhuza na Mali ku wa 19 Ugushyingo 2024 ndetse na Sudani y'Epfo ku wa 20 Ugushyingo 2024.

Abakinnyi 14 ni bo bahagurutse mu Mujyi wa Kigali berekeza i Dakar. Ni Antino Alvares Jackson Jr, Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.

Schommer uri mu bakinnyi bongerewe mu Ikipe y'Igihugu, si ubwa mbere agiye kuyikinira kuko yari mu bifashishijwe ubwo u Rwanda rwari mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi mu 2017 (FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers).

Ikipe y’Igihugu, itozwa na Dr Cheikh Sarr, yungirijwe na Yves Murenzi na Kenny Gasana, yari imaze igihe mu mwiherero aho yatangiye ikorera imyitozo muri Petit Stade no muri BK Arena.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruri mu Itsinda C, hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika