Yanditswe Nov, 16 2024 17:28 PM | 54,991 Views
Mu gihe ibarura rusange riheruka rigaragaza ko 97.6% by'abasezeranye mu Rwanda bahitamo ivangamutungo rusange nk’uburyo bwo gucunga umutungo, Abanyarwanda mu bice bitandukanye bemeza ko kumva ko bizeranye by’ukuri ibi ari byo bituma bahitamo ubu buryo.
Hari n’abavuga ko mu gihe uwo bagiye kurushinga yahitamo ivanguramutungo, byaba isooko y'amakimbirane kuko byagaragara ko batazarambana.
Imibare igaragaza ko mu basezeranye uyu munsi, 99.% bahisemo ivangamutungo rusange, abaseranye ubu buryo bemeza ko uretse kuba impande zombi zaraganiye bakabyemeranyaho ariko kuri bo iri vangamutungo rusange niho urukundo rwabo ruzingiye.
Muri aba basezeranye ariko barimo Imanizabayo Egide we wahisemo gusezerana n’umukunzi we ivanguramutungo risesuye, nubwo impande zombi zitatomeye neza impamvu ariko bemeje ko babyumvikanye kandi bitazabangamira urukundo rwabo.
Hanze aha muri rubanda , gusezerana ubundi buryo butari ivangamutungo risesuye kuri bamwe babibona nk'ikizira kuko n'utekerereje ko yavangura umutungo ahita abireka kuko aba yirinda ko uwo bagiye kubana yahita umureba nabi ko atamukunze.
Inzego z'ibanze zigaragaza ko nta muturage uhatirwa gusezerana uburyo runaka, abagiye kurushinga bigishwa uburyo butandukanye akaba aribo bihitiramo ububanogeye.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda, igaragaza ko imiryango yashyingiranywe mu mategeko ari 57 880, muri yo 97.6% basezeranye ivangamutungo rusange, na ho imiryano 1,182 ingana na 2% yasezeranye ivangamutungo w’umuhahano mu gihe imiryango 212 ingana na 0.4% gusa yasezeranye ivanguramutungo risesuye.
Mu Rwanda hashize imyaka myinshi abashakanye bahitamo uburyo butatu bwo gucunga umutungo wabo, burimo ivangamutungo rusange, ivangamutungo w’umuhahano, n’ivanguramutungo risesuye.
Ariko mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, hongerewemo uburyo bwa kane bwo gucunga umutungo aho abashaka gushyingiranwa noneho bazajya bitegurira amasezerano y’uburyo bashaka ko umutungo wabo ucungwa bayemereze imbere ya noteri. Abaturage bakemeza ko ubu buryo hari ibyo buzakemura.
Didace Niyibizi
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru