Yanditswe Jun, 14 2016 09:53 AM | 5,236 Views
Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 1 yakiriye umushinga ushyiraho itegeko rigenga imanza ziburanishwa na komite z’abunzi mu gihugu hose ndetse rinakuraho ububasha bafite mu iburanishwa ry’imanza zijyanye no kunga abantu baregwa ibyaha byateganyirijwe.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yatangarije abadepite ko uruhare rw’abunzi mu guca imanza zirebana n’ibyaha bikomeye mu muryango nyarwanda byagaragaye ko hari abatanyurwa n’imyanzuro ifatwa n’uru rwego.
Ati “Twafashe umwanya uhagije wo kuganira kuri iyi ngingo mbere yo gushyiraho umushinga w’iri tegeko. Ntabwo bikwiye ko ibyaha bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda bikomeza kuburanishwa n’urwego rw’abunzi.”
Itegeko ririho rigena imikorere
y’abunzi riha ububasha ndakuka uru rwego bwo guca imanza ku byaha bijyanye no
gukubita no gukomeretsa, kwica itungo ry’umuturanyi, kwangiza no gusenya
inyubako y’abandi, iterabwoba, ubujura, kwangiza umutungo wa mugenzi wawe;
byose byahabwaga abunzi ngo babikemure mu gihe cyose ibyangijwe bifite agaciro
katarengeje miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abadepite bakimara kwakira umushinga w’iri tegeko babwiye leta ko ingano y’amafaranga angana na miliyoni eshanu yafatirwagaho mu iburanisha ry’imanza z’abunzi , yari ku rwego rwo hejuru ndetse babasaba kuyagabanya mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubujura bw’abantu bigwizagaho iby’abandi, kubera nta mpungenge baterwa n’uko ikibazo kizakemukira ku rwego rw’ abunzi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Munganyinka Clementi
turasaba ko mwatubwirira inkiko zikajya zireka kwakira ubujurire butesha agaciro imyanzuro y'abunzi. byarababaje cyane kubona umuntu arega uwo batuye mu mudugudu umwe urukiko rwibanze rugatesha agaciro imyanzuro y'abunzi ngo kubera uwatsindiwe mu bujurire yajuririye gutesha agaciro iyo myanzuro. ikibabaje kandi urwo rukiko rwari rwateye kashe-mpuruza kuri uwo mwanzuro rurarenga ruwutesha agaciro. ibi byakorewe uwitwa MUNGANYINKA Clementine wo mu Mudugudu wa HANIKA, TERIMBERE, NYUNDO. RUBAVU Jul 01, 2017