Yanditswe Jun, 14 2016 09:53 AM | 5,662 Views
Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 1 yakiriye umushinga ushyiraho itegeko rigenga imanza ziburanishwa na komite z’abunzi mu gihugu hose ndetse rinakuraho ububasha bafite mu iburanishwa ry’imanza zijyanye no kunga abantu baregwa ibyaha byateganyirijwe.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yatangarije abadepite ko uruhare rw’abunzi mu guca imanza zirebana n’ibyaha bikomeye mu muryango nyarwanda byagaragaye ko hari abatanyurwa n’imyanzuro ifatwa n’uru rwego.
Ati “Twafashe umwanya uhagije wo kuganira kuri iyi ngingo mbere yo gushyiraho umushinga w’iri tegeko. Ntabwo bikwiye ko ibyaha bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda bikomeza kuburanishwa n’urwego rw’abunzi.”
Itegeko ririho rigena imikorere
y’abunzi riha ububasha ndakuka uru rwego bwo guca imanza ku byaha bijyanye no
gukubita no gukomeretsa, kwica itungo ry’umuturanyi, kwangiza no gusenya
inyubako y’abandi, iterabwoba, ubujura, kwangiza umutungo wa mugenzi wawe;
byose byahabwaga abunzi ngo babikemure mu gihe cyose ibyangijwe bifite agaciro
katarengeje miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abadepite bakimara kwakira umushinga w’iri tegeko babwiye leta ko ingano y’amafaranga angana na miliyoni eshanu yafatirwagaho mu iburanisha ry’imanza z’abunzi , yari ku rwego rwo hejuru ndetse babasaba kuyagabanya mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubujura bw’abantu bigwizagaho iby’abandi, kubera nta mpungenge baterwa n’uko ikibazo kizakemukira ku rwego rw’ abunzi.
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru
Munganyinka Clementi
turasaba ko mwatubwirira inkiko zikajya zireka kwakira ubujurire butesha agaciro imyanzuro y'abunzi. byarababaje cyane kubona umuntu arega uwo batuye mu mudugudu umwe urukiko rwibanze rugatesha agaciro imyanzuro y'abunzi ngo kubera uwatsindiwe mu bujurire yajuririye gutesha agaciro iyo myanzuro. ikibabaje kandi urwo rukiko rwari rwateye kashe-mpuruza kuri uwo mwanzuro rurarenga ruwutesha agaciro. ibi byakorewe uwitwa MUNGANYINKA Clementine wo mu Mudugudu wa HANIKA, TERIMBERE, NYUNDO. RUBAVU Jul 01, 2017