AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe Apr, 15 2024 20:18 PM | 105,672 Views



Abantu 39 bafunzwe bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, byagaragaye mu cyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko rugishakisha abandi 6 batorotse.

Mu rugo rwa Kayirangwa Charles warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagali ka Mugina Umurenge wa Mugina w’Akarere ka Kamonyi, dusanze barimo gukora isuku mu nzu yatwitswe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bayisutseho esense mu ijoro ryo ku itariki 12 rishyira kuri 13 Mata 2024.

Nzamukosha Seraphine nawe warokokeye Jenoside mu Kagali ka Nteko muri Mugina, nawe kugeza ubu abataramenyekana bamuranduriye imyumbati y’imishore n'ibiti bisaga 80.

Aba bombi bavuga ko ibi bikorwa bakorewe biteye agahinda nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Perezida wa IBUKA muri Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bisubiza inyuma ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rugaragaza ko mu cyumweru cy’icyunamo, amadosiye rwakiriye y’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ari 51 ndetse n’indi imwe y’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri. 

Amadosiye arimo abantu batamenyekanye ni umuni, abantu bose baketswe ni 53, abafunzwe ni 39 mu gihe abandi batandatu bagishakishwa.

Mu mwaka ushize wa 2023 ho, mu cyumweru cy’icyunamo RIB yakiriye dosiye 56 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo n’abantu 62 baketsweho ibi byaha.

Umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude avuga ko ari ngombwa gukomeza kongera imbaraga mu guhangana n’ibi byaha.

Kugeza ubu Akarere ka Gasabo, Kayonza na Nyagatare nitwo tuza imbere mu kugira imibare iri hejuru y’abakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo. 

Ibi bituma Intara y’u Burasirazuba iza ku mwanya wa mbere nigakurikirwa n’iy’Amajyepfo mu gihe iy’Amajyaruguru iza inyuma.

Mu bakekwa bagera kuri 53, abagabo bihariye ijanisha rya 79,2 % naho abagore ni 20,8%, hagendewe ku myaka y’abaketsweho ibi byaha, urubyiruko ruza ku mwanya wa kabiri kuko rwihariye 24.5%.

Callixte Kaberuka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya