AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Kwibuka30: Abarokokeye muri ETO Kicukiro bongeye kugaragaza ubugwari bwaranze ingabo za Loni

Yanditswe Apr, 10 2024 19:41 PM | 276,596 Views



ETO Kicukiro hiciwe abantu ibihumbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko ingabo z’Umuryango w’Ababimbuye zibasize mu maboko y’abicanyi, ubu ni hamwe mu harererwa abahanga b’igihugu mu myuga n’ubumenyi ngiro mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ku barokotse, ngo iki ni ikimenyetso cy’ubudaherabwa ku gihugu cyashegeshwe na Jenoside.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kicukiro, baturukaga mu bice bitandukanye by'aka Karere kuko bari bahizeye umutekano. 

Ibintu byaje guhindura isura ubwo bahakurwaga bakajyanwa mu cyahoze ETO Kicukiro (Ecole Technique Officiel).

Muri metero nke uvuye aho binjiriye muri ETO, harimo metero zisaga 200 kugira ngo ugere ahahoze bariyeri yacungwaga n'Ingabo  z'Umuryango w'Abibumbye zari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda, nyamara ngo izi ngabo zakumiriye Abatutsi bababuza kwinjira mu mashuri.

Nyuma y'uko abahungiraga muri ETO bamaze kuba benshi ngo byabaye ngombwa ko bashyira igitutu kuri MINOIR maze binjira ku ngufu. Uko Abatutsi biyongeraga muri ETO, ni nako interahamwe zagotaka uruzitiro rw'iri shuri ndetse bagashaka kwinjira ngo batangire kwica. Taliki ya 11 Mata 1994, Ingabo za MINUAR zapakiye ibyazo maze zisiga Abatutsi mu biganza by'abicanyi.

Bamwe mu Batutsi baticiwe muri ETO Kicukiro  bamanuwe sonatube mbere y'uko bakoreshwa urugendo rubajyana Nyanza ya Kicukiro, ahiciwe benshi mu bari barokotse ibitero by'abicanyi muri ETO.

Imyaka 30 irashize Jenoside ihagaritswe n'ingabo zahoze ari iza RPA, icyahoze ari ETO Kicukiro ubu cyabaye ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyi ngiro. 

Callixte KABERUKA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya