Yanditswe Apr, 12 2024 18:09 PM | 215,356 Views
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero, bashimangira ko batangiye gukorerwa Jenoside nyuma y’icyumweru kimwe gusa urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye tariki ya 1 Ukwakira mu 1990 ubwo hageragezwaga umugambi wayo mu yahoze ari Komine Kibilira.
Bavuga ko kuva icyo gihe hari n’abatarasubiye mu ngo zabo baguma mu buhungiro mu bice bitandukanye by’iyo Komini n’ubundi baza kwicwa mu 1994.
Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, yari ifite umwihariko muri buri gace.
Iyahoze ari komini Kibirira yageragerejwemo Jenoside mu 1990 ariko n’ubundi ntibyabujije ko mu 1994 jenoside yongera kuhakorerwa.
Kuva muri uwo mwaka wa 1990 Abatutsi bo muri iyi komini ya Kibirira ndetse n’iyari Suprefegitura ya Ngororero muri rusange bakomeje kwicwa abandi bafungwa mu byitso by’inkotanyi, bituma n’abari bahunze badasubira mu ngo zabo.
Ubwo jenoside yatangiraga mu bice byose by’igihugu, Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi Muhororo barimo n’abari bahamaze imyaka 4, nabo bagezweho n’ibitero by’Interahamwe baricwa n’ubwo bari babanje kwirwanaho kuko kurokoka byari bigoye.
Aha kuri paruwasi ya Muhororo no mu bigo byo mu nkengero zayo, hiciwe Abatutsi benshi baraturutse mu makomine atandukanye barimo n’Abihayimana babaga mu bigo byabo.
Habarurwa imibiri isaga ibihumbi 24 inshyinguye mu rwibutso rwa Muhororo.
Nubwo inzira yari inzitane ndetse no kurokoka bikaba byari nk’inzozi muri komini Kibirira na Perefegitura nyirizina ya Gisenyi nyirizina, abarokokeye mu Karere ka Ngororero by’umwihariko bishimira ko mu myaka 30 ishize ubuzima bwagarutse ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bakaba bakataje mu kwiyubaka.
Kuba aka gace karanyuzwemo n’ingabo zatsinzwe ndetse na guverinoma y’abatabazi yahungaga, kuba kandi haravukaga aboboyozi benshi bari mu nzego zitandukanye zaba iza gisirikare na politiki nabyo byongereye ubukana bwa jenoside muri akaga gace uhereye no ku igeragezwa ryayo mu mwaka wa 1990.
Jean Claude Mutuyeyezu
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
4 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru