AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

#Kwibuka30: Hamuritswe igitabo gisobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside

Yanditswe Apr, 11 2024 16:27 PM | 87,261 Views



I Kigali hamuritswe igitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gifite umwihariko wo gusobanura amateka mu buryo bworoheye urubyiruko kuyumva.

Ni igitabo cyanditswe mu rurimi rw'Igifaransa gisemurwa mu Cyongereza no mu Kinyarwanda kikaba cyitwa mu mwimerere wacyo "Le Génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda, expliqué à ses enfants" cyangwa gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abasomye iki gitabo bavuga ko gifite umwihariko wo kwigisha abana amateka bigizwemo uruhare runini n'umuryango cyangwa ababyeyi babo.

Iki gitabo kigaruka ku ngengabitekerezo y'amacakubiri yatandukanyije Abanyarwanda hashingiwe ku binyoma byavugaga ko u Rwanda rwari rutuwe n'abantu baturuka ahantu hanyuranye kandi batandukanye muri byose,aho bamwe bari biswe "bantous" abandi bakitwa "hamites".

Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse iki gitabo avuga ko yagishingiye ku byifuzo by'urubyiruko rwifuje kumenya amateka ya Jenoside mu buryo bworoshye.

Agaragaza ko Abanyarwanda bose ari bamwe, bakaba ari aba 'bantous' kuko iryo jambo rigaragaza abantu bose bavuga indimi zisa n'Ikinyarwanda.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego cy'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson n'Umuyobozi ushinzwe Gahunda y'Uburezi mu Muryango Aegis Trust, Gahongayire Appollo, bavuga ko iki gitabo ari inyunganizi ikomeye mu gutegura urubyiruko ruzira jenoside.

Abamurikiwe iki gitabo biganjemo abayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye.

Minisiteri y'Uburezi ivuga ko mu mwaka w'amashuri utaha iki gitabo kizakoreshwa mu mashuri yisumbuye.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya