Yanditswe Jun, 05 2020 10:45 AM | 113,897 Views
Abanyenganda zikora udupfukamunwa bahawe ibyangombwa baremeza ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri bahagaritse gukora bitewe no kutabona abaguzi.
Aba bacuruzi bakaba bavuga ko hatagize igikorwa bagwa mu gihombo kuko bashoye amafaranga menshi kandi y’inguzanyo mu kubaka ubushobozi bw’inganda zabo gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge, kuko batari basanzwe badukora.
Mu bubiko bahurizamo udupfukamunwa twemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ko twujuje ubuziranenge harunzemo udupfukamunwa dukabakaba miliyoni 3 twabuze abaguzi. Zimwe mu nganda zidukora zikavuga ko zimaze ibyumweru bibiri zihagaritse kudukora kuko nta kizere cy’isoko ryatwo.
Solange Nisingizwe, uhagarariye Kigali Garment Center yagize ati “’ari abantu benshi bafashe imyenda kugira ngo batangire gukora udupfukamunwa, ubu rero ayo mafaranga aryamye hano, akazi ntikagenda n’abakozi ntibarahembwa, ni yo mpamvu mubona stock ingana gutya itaragera ku isoko…”
Yunzemo ati Muri stock twe dufitemo ibihumbi bigera ku 160. Tumaze ibyumweru bibiri duhagaritse gukora kugirango ibyo twamaze gukora bizabanza bikagenda…”
Na ho Hitimana Saidi, Umuyobozi Mukuru /Ufaco & Vlisco ati “Iyo urebye muri stock yose hamwe na bagenzi banjye twemerewe gukora izi mask, dufite hafi miliyoni 3 z’udupfukamunwa. Twe twahagaritse gukora hashize ibyumweru bibiri kandi guhagarika byari ngombwa kuko twabonaga ku isoko bitangiye kugenda nabi…”
Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bavuga ko ishoramari bakoze kugira ngo bashobore gukora udupfukamunwa twuzuje ubuziranenge ari rinini ku buryo utwamaze gukorwa turamutse tutabonewe isoko bizabatera igihombo.
Swaib Munyawera, uhagarariye Mask Investment ati “Hari ibyo twasabwaga na Leta kugira ngo dukore udupfukamunwa, ni amabwiriza ya FDA, batubwiye ngo uruganda rugomba gusa gutya, abakozi bagomba kwambara gutya, ntibagomba kwambara inkweto bavanye mu rugo, ugomba kugira equipments zimeze gutya, iyo urebye ibyo byose byadusabye investment idasanzwe, umuntu atarasanzwe afite mu ruganda. Rero kuba twarakoze iyo investment, uyu munsi hano muri stock hakaba hicaye hafi miliyali 1 na 200. Bingana na mask miliyoni 3 uzikubye n’amafaranga 400 tugurisha, ubwo ni miliyali 1.2 z’abo bashoramari batabaye igihe byari ngombwa…”
Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bemeza ko mu mpamvu zituma udupfukamunwa bakora tutabona isoko uko bikwiye ari uko nta ngamba zifatika zijyanye no gukumira ututubahirije ubuziranenge ducuruzwa ku biciro bito ugereranije n’utubwubahirije.
Hitimana Saidi ati “Ikibazo cya mbere ni uko udupfukamunwa dukora hanze aha hari abandi badukora kandi mu buryo butemewe, ikindi ni uko hari udupfukamunwa abantu bamaranye igihe baguze kuva covid igitangira bakaba bakitwambaye kugeza uyu munsi…”
Aba bacuruzi basaba leta n’izindi nzego z’abikorera gufatanya nabo gushakira isoko utu tupfukamunwa kuko bazi neza ko dukenewe mu gihugu mu gihe ibikorwa bigenda bifungura kandi hanakomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Sam Kamugisha ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, atubwira ko hari ibiganiro by’inzego zitandukanye bigamje gushakira iki kibazo muti.
Yagize ati “Nibyo hari udupfukamunwa turenga miliyoni 2.5 twabuze isoko nkuko byari biteganyijwe, ariko kuwakabiri hari inama yahuje inzego zitandukanye ngo zirebere hamwe uko utu dupfukamunwa twaba distributed zikagera ku muturage byibura kugeza ku rwego rw’umurenge, ibyo PSF na MINALOC nibo bazabikora. Ariko habayeho no gushishikariza izi nganda kugabanya gukora twinshi kuko demand cg ubushake bw’abaturage kutugura biri hasi, ahubwo bagatangira no gukora ibindi kuko basaga n’ababishyize ku ruhande. Tubasaba rero kudukora ariko babifatanya n’ibindi. Ikindi dukora ni no kureba uburyo twarebera no kumasoko yo hanze nko muri DRC n’ahandi ariko tuzabyiga neza turebe uko byakorwa…
Izi nganda zatangiye gukora udupfukamurwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ubwo leta yari yasabye ba nyiri nganda gukora udupfukamunwa duhagije mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona ku giciro kiboroheye kandi bizeye ubuziranenge bwatwo.
RUZIGA Emmanuel Masantura
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru