AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Nyabihu: Barenze ku kwihaza ku musaruro w'ibirayi basagurira amasoko

Yanditswe Nov, 03 2024 19:05 PM | 55,723 Views



Abagize koperative 22 z'abahinzi b'ibirayi mu Karere ka Nyabihu baravuga ko bageze ku rwego rwo kubigemura ku masoko anyuranye mu gihugu, ibi ngo barabikesha imbaraga Leta yashyize mu guteza imbere politiki z'ubuhinzi zabafashije guhinga kinyamwuga.

Ntawizera Anastase, ni umuturage wo mu Murenge wa Jenda, umwe mu yeramo ibirayi mu Karere ka Nyabihu. Anastase avuga ko gahunda za Leta zo kuvugurura ubuhinzi zatumye asarura toni 40 muri buri mwero.

Hirya no hino muri aka Karere harimo gukorwa amaterasi y'indinganire azunganira abaturage kunoza ubuhinzi cyane cyane ubw'ibirayi. Kuri bo ngo ni igisubizo mu kongera umusaruro wabyo.

Aba baturage bavuga ko urwego bagezeho atari urwo kwihaza mu biribwa ahubwo banaranguza ibirayi ku masoko yabyo hirya no hino mu gihugu. Ibi byabaye imbarutso yo gusezerera ubukene mu mu miryango yabo.

Mu karere ka Nyabihu hari amakoperative 22 ahinga ibirayi kuri hegitari zisaga ibihumbi 10. Cumi n'umunani muri izi koperative zikusanya umusaruro woherezwa mu bice by'igihugu. Kugeza ubu kandi muri aka karere hari abatubuzi 94 b'imbuto z'ibirayi ku buryo bifasha abaturage kubona imbuto nziza kandi hafi.

Mu rwego rwo kongera ubuso buhingwaho ibirayi, muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, Akarere ka Nyabihu katangiye gutunganya hegitari zisaga 400 z'ubutaka buzagingwaho ibirayi.


Callixte KABERUKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika