AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Nyamasheke: Uko abagize uruhare muri Jenoside babanye n'abo bahemukiye

Yanditswe Nov, 18 2024 08:45 AM | 171,273 Views



Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke, basanga kurangiza ibihano bakatiwe n'inkiko bitaba bihagije mu gihe uwakoze icyaha ataregera uwo yagikoreye ngo umusabe imbabazi.

Bavuga ko ibi biterwa n'uko mu mitima ya bombi haba hakiriho inkomanga igasubiza inyuma ubumwe bw'abatuye aka Karere.

Claudine Nyirahabimana na Suzan Nyirangirababyeyi, ni bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aha i Nyamasheke bavuga ko nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe n’inkiko, bagumanye umutima uhagaze kuko bari batarabohoka kubo bahemukiye.

Babifashijwemo na komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya Diocese Gatorika ya Cyangugu, 10 bagize uruhare muri Jenoside n'abo bakoreye ibyaha, batangiye inyigisho z’ubumwe, none basabiye izi mbabazi mu ruhame.

Ubwo yahaga umugisha iki gikorwa, Umwepiskopi wa Diocese Gatorika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko icyago gitanya abantu cyose gitsindirwa mu mutima wihana.

Izi nyigisho zo gusaba no gutanga imbabazi ngo zahinduye byinshi mu mibanire y’ibi byiciro byombi ubundi byishishanyaga.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, yasabye abanyuze muri iyi nzira kubera itabaza abandi bakifitemo imitekerereze y’urwango.

Gahunda yo guhuza abagize uruhare n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Diocese ya Cyangugu yatangiye muri 2007, kuri ubu imaze kunyurwamo n'abagera ku 1900 bari mu matsinda 69. 

Ubushakashatsi ku bumwe n'ubudaheranwa mu Rwanda bugaragaza ko mu mwaka wa 2020 bwari ku kigero cya 94.6%.

Pascal NSHIMIYIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika