AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Perezida Kagame muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi 2

Yanditswe Apr, 27 2023 11:47 AM | 28,437 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.

Ku Kibuga cy'Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax wari kumwe n'abandi bayobozi muri iki gihugu. 

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bikaza gukurikirwa n'ikiganiro n'itangazamakuru.

Mu kwezi kwa munani umwaka wa 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda icyo gihe kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi n’ibindi. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yageraga muri Tanzania (Ifoto: Tanzania MFA)

Ku Kibuga cy'Indege Julius Nyerere International Airport Perezida Kagame yakirijwe indabo (Ifoto: Tanzaniza MFA)


Abayobozi banyuranye muri Tanzania bakira Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax (Ifoto: Tanzania MFA)

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakira Perezida Kagame (Ifoto: Ikulu)



John Patrick KWIZERA

Twitter: @Kwizerajpatrick

Email: johnpkwizera@gmail.com



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika