AGEZWEHO

  • Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kunoza imikorere

Yanditswe Sep, 14 2019 19:26 PM | 19,144 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w'Umuryango RPF Inkotanyi yasabye abanyamuryango kongera imbaraga mu kunoza imikorere, imikoranire ndetse  no kubazwa ibyo bashinzwe kugira ngo byihutishe kugera ku ntego y'iterambere igihugu kiyemeje. 

Hari mu nama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu.

Abanyamuryango basaga ibihumbi 2 ni bo bari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere izamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda hahangwa ibishya bifite ireme haba imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse n'isuku nk'isoko y’ubuzima buzira umuze no gukumira ibyorezo. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w'Umuryango RPF Inkotanyi yashimye uburyo Igihugu gikomeje kuzamuka mu bukungu ndetse n’uruhare buri wese abigiramo.Yerekanye uburyo mu mwaka wa 2018 ubukungu bwazamutse ku kigero cya 8.6%, buzamuka ku 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019 mu gihe mu gihembwe cya kabri bwazamutse kuri 12.2%.


Ibi ngo bigaragaza ko hari byinshi byiza bishoboka, kandi ko byose bishingiye kuri politiki n'amahitamo u Rwanda rwakoze. Iyi kandi ngo ni yo ntego ya RPF kuva kera hagamijwe imiyoborere myiza, iterambere no guhesha ishema Abanyarwanda.

Gusa yagaragaje ko hari ibitagerwaho biturutse kuri bamwe batuzuza inshingano zabo. Yatanze urugero ku bayobozi baheruka gukurwa mu myanya.

Yagize ati ''Kuvaho, is a logical conclusion. Ni ho bikwiriye kuba biganisha. Ibyacitse ni uko wagira umubare wa ba mayors uko waba ungana kose, badakora ibyo bakwiriye kuba bakora cyangwa se batabikora uko bakwiriye kuba babikora. Icyo ni cyo kibazo cya mbere, kandi icyo kibazo iyo ugikemuye bwa bukungu burakura, n'ibindi byose Abanyarwanda bifuza kubateza imbere biraboneka. Iyo utabikora, ni ukuvuga ngo ibyo abanyarwanda bifuza ntabwo bazabigeraho cg se bizatinda kubageraho bitware igihe kirenze icyo byari bikwiye kuba bitwara. Ahubwo rero ntitugatinde, kugira ngo abadakora ibyo bakwiye kuba bakora bakorera Abanyarwanda, bagende bagerageze ibindi ahandi, babise abandi Banyarwanda bagerageze bakore ibyo bakwiye kuba bakora." 

Umukuru w'Igihugu kandi yasabye abanyamuryango gufata ingamba zo gukemura ibibazo bikibangamiye Abanyarwanda birimo ihohoterwa iryo ari ryo ryose, umuco wo kudahana, impanuka zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’abatwara ibinyabiziga, ubusinzi no gutwara imodoka nta byangombwa byuzuye. Yavuze ko kutamagana ikibi aho kiva kikagera bidindiza iterambere.

Ku kibazo cy'ihohotera rikorerwa cyane cyane abagore n'abakobwa, Umukuru w'Igihugu yavuze ko uyu atari umuco w'Abanyarwanda, ko gikwiye gukemurwa vuba. 

Ati ''Ariko iyo mico yo guhohotera abagore yavuye he, ituruka he? Ko atari ikinyarwanda! Abanyarwanda barubaha, bubaha buri wese, bubaha umuntu mukuru, bubaha umwana, byagera ku mubyeyi bikaba akarusho! Ririya hohotera tudakemura, buriya naryo ritwambura gutera imbere, ntabwo mwari mubizi! RPF uko njye nyizi, RPF ntabwo ai ukuvuga gusa ngo wowe ibyo ntubikora, ubwo ukaba wabaye umwere ukaba wabaye RPF. Oya! Njye RPF nzi, abayobozi n'abayoboke ba FPR, niba ikintu kigaragara ko atari kizima, ntugikora, ariko nta n'ubwo wihanganira abagikora."

Umukuru w'Igihugu yasabye abanyamuryango kongera imbaraga mu kunoza imikorere, imikoranire ndetse no kubazwa ibyo bashinzwe kugira ngo byihutishe intego y'iterambere igihugu kiyemeje.

Ati ''Iyo ubaye ubwirwa gusa n'abo witwa ngo urayobora, bagahora ari bo bakubwira ibyabaye, rwose naguhamiriza ko 50% niba  ari igitangaza bizaba ari byo, ibindi 50% bihora atari byo. Ariko bigasubirwamo buri kanya, umuntu wese ukabaza ukabaza ugasanga ntabwo yakurikiranye, ntabwo yakoze icyo yagombaga gukora ntiyagikoranye n'undi, ntiyavuganye n'uwo bagombaga gukorana. Ibyo byose bifite icyo bidutwara, bitubuza kugera ku byo twashoboraga kugeraho. Wabyanga, wabikunda, ni ko bimeze. Kudakurikirana, kutavugana bitubuza kugera ku byo twari dukwiye kugeraho.''

Inama ya Biro Politiki y'Umuryango RPF Inkotanyi iba 3 mu mwaka, n'ikindi gihe bibaye ngombwa, igahuza abayobozi kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku nzego z'ubuyobozi mu mirenge. Iyo kuri uyu wa Gatandatu yari igamije kurebera hamwe impinduka zigomba kuba mu gihugu na gahunda zigomba gutuma habaho izo mpinduka.


Umva ijambo ryose: https://soundcloud.com/radiorwanda/ijambo-rya-perezida-wa-repubulika-kagame-mu-yavugiye-mu-nama-ya-biro-politiki-14-09-2019

Reba ijambo ryose mu mashusho

Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama