AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Radisson Blu Hotel mu bukangurambaga bwo kurandura kanseri y’ibere

Yanditswe Nov, 01 2024 08:56 AM | 44,007 Views



Radisson Blu Kigali ifatanije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Ikunde, Imenye, Isuzumishe’ bugamije gushishikariza abanyarwanda kwisuzumisha Cancer y’ibere, kuko iri ku mwanya wa mbere mu zugarije abanyarwanda benshi, ikaza no ku mwanya wa 2 mu zihitana abagore ndetse n’abagabo bayirwara. 

Imibare y’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu 2022, abantu 635 barimo abagabo 26 bafashwe na Cancer y’ibere.

Alice Mushyitsi, ushinzwe porogaramu yo kwita ku bantu n’ibidukikije muri Hotel ya Radisson Blue Kigali avuga ko batangije ubukangurambaga bwo kurwanya Cancer y’ibere kugira ngo bashishikarize abantu kujya bayisuzumisha hakiri kare kuko haba hari amahirwe yo kuyikira.

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe kurwanya Cancer muri RBC, Dr Jean de Dieu Hategekimana asobanura ko cancer y’ibere iri ku isonga mu zugarije Abanyarwanda, ndetse ari iya kabiri mu zihitana abantu benshi mu Rwanda, akurikije imibare yo mu mwaka wa 2022.

RBC itangaza ko kwisuzumisha cancer mu Rwanda bikorwa ku buntu mu mavuriro hafi ya yose ya Leta.  


Umunyarwandakazi umaze imyaka 30 akize cancer y’ibere, Phillipa Kigubu-Decuir, yavuze ko ntawe ikwiye guhitana mu Rwanda kuko rwakoze byinshi mu guhangana nayo.

Ati “Abantu benshi ntibazi ubu burwayi icyo ari cyo ndetse n’ubukana bwabwo,  niyo mpamvu abarwayi ba Cancer benshi bajya kwa muganga kubera ububabare, ibere ryamaze kuzuramo ibibyimba n’ibindi, Leta yashyizeho amavuriro wisuzumishamo ukamenya niba ufite ikibazo hakiri kare, ukaba wamenya niba nta kibazo ufite cg se waba ugifite ugahita utangira kuvurwa  nk’uko byangendekeye.”

Yakomeje agira ati “Cancer iyo uyigumanye utabizi ikwirakwira mu mubiri, igafata ibihaha, umwijima, ubwonko, amagufwa n’izindi ngingo kuburyo kuyivura bigorana, nyamara iyo ibonywe kare biroroha kuyivura igakira.”

Mu Rwanda hari ibigo 2 bikomeye  ndetse n’amavuriro manini 4 afite ubushobozi bwo gusuzuma, gushiririza no kuvura Cancer izo ari zo zose by’umwihariko iy’ibere. Ni  ubuvuzi butangwa n’ abaganga b’inzobere 12 u Rwanda rumaze kugira.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika