AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Rubavu: Abafite ubumuga bakina imikino baravuga ko babagamiwe no kubona ibikoresho

Yanditswe Nov, 11 2024 10:01 AM | 96,001 Views



Abafite ubumuga bakina imikino itandukanye mu Karere ka Rubavu, barasaba inzego z’abikorera gushora no mu bikoresho by'imikino yabo kuko bitaboneka ku isoko, ibizitira abafite impano kuzigaragaza.

Turamyimana Mussa, ni umwe mu bafite ubumuga wo mu Karere ka Rubavu, umukino we akaba ari ukoga, kimwe na bagenzi be bagaragaza ko ibura ry'ibikoresho bibafasha mu mikino itandukanye, bibazitira ntibagaragare mu mikino.

Ibikoresho biri ukwishi, hari ibyambarwa n'ibindi, Hakizimana Theogene aterura ibiremereye akanaserukira igihugu mu mikino mpuzamahanga, agaragaza ko hari inzitizi bafite z'ibikoresho.

Abacuruzi b'ibikoresho byifashishwa mu mikino mu Karere ka Rubavu, bemera ko ibikoresho by’imikino y'abafite ubumuga badakunze kubigira, yewe ngo niyo bihari biba bihenze, nta wapfa kubyigondera.

Hari abasanga hatatekerezwa ibikoresho by'imikino y'abafite ubumuga, imikino yabo nayo itaramenyekana, abandi nabo bakavuga ko hari igikwiye gukorwa ibyo bikoresho bikaboneka.

Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, imaze kuzamura urwego, mu myaka 10 ishije hari imikino itarenze ibiri, none magingo aya habarizwa imikino irenga itanu ndetse buri mwaka hakorwa amarushanwa.

Faradji NIYITEGEKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika