AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Abahinde bafite imishinga 3000 mu Rwanda bavuze impamvu bahashoye imari

Yanditswe Nov, 09 2024 21:18 PM | 162,869 Views



Abahinde batuye n'abakorera ubushabitsi mu Rwanda by'umwihariko mu Karere ka Rubavu, bemeza ko imiyoborere myiza itihanganira ruswa ndetse n'umutekano ari byo byatumye bahitamo u Rwanda nk'ahantu hizewe habereye ishoramari.

Amin Khoja n'umuryango we, kuva 2014 bakorera ubucuruzi mu Karere ka Rubavu, aba kimwe n'abandi Bahinde bagenzi babo bamaze igihe kirekire bari mu bucuruzi mu Rwanda, bemeza ko imiyoborere myiza yimakaje ingamba zihamye zo guca ruswa ndetse n'umutekano, aribyo byabakururiye gushora imari mu Rwanda kandi biteguye kuhaguma igihe kirekire

Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das uherutse gusura Abahinde baba i Rubavu ndetse akifatanya n'Abanyarwada mu gitaramo cy'ubusabane, yashimangiye ko uretse kuba u Buhinde bwiteguye gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere umuco ariko bunarajwe ishinga n'imikoranire y'ibihugu byombi mu ishoramari.

Abahinde bafite imishinga 3000 mu Rwanda.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwari ku isonga y'ibindi bihugu byashoye imari nyinshi mu Rwanda, yabarirwaga agaciro ka miliyoni 175.2$ (arenga miliyari 227 Frw.

Didace Niyibizi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika