AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Rusizi: Abahinzi b'umuceri basabye ubuyobozi ko hafatwa ingamba umusaruro ntuzongere kubura isoko

Yanditswe Nov, 08 2024 16:09 PM | 161,083 Views



Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, barashimira ubuyobozi bwabafashije umuceri wabo wari warabuze isoko ukava ku mbuga, ariko bagasaba ko hafatwa ingamba hakiri kare zizatuma ikibazo cyabaye kitazongera kubaho.

Mu mezi yashize, nibwo mu Karere ka Rusizi humvikanye ikibazo cy’umuceri w’abahinzi wari warabuze isoko utangira kwangirikira ku mbuga. 

Ni ikibazo cyakemutse ubwo umukuru w’igihugu yabimenyaga agafasha mu gushaka igisubizo kihuse, ibintu aba bahinzi bashimira inzego nkuru z’igihugu.

Kuri ubu ngo ihinga ry’umuceri rirarimbanije, ku buryo bifuza ko inzego bireba zatangira gufata ingamba hakiri kare zazatuma umusaruro uzaboneka utongera guhura n’ibibazo byabaye mbere.

Ku ruhande rw’abayobozi b’amakoperative nabo bahamya ko bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ubuhinzi bw’umuceri bukomeze guteza imbere abaturage nk’uko byagarutsweho na Hamenyimana Oscar  uyobora Koproriki ihinga umuceri mu Murenge wa Gikundamvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko ku bufatanye n’amakoperative y’abahinzi ndetse n’inganda zigura uyu muceri, bazakomeza kuganira ari nako bongera uburyo bwo gushaka amasoko yagutse.

Mu kibaya cya Bugarama bahinga umuceri ku buso bwa ha 1453, iki gihembwe cy'ihinga 2024 B bejeje Toni 7455, ungana na toni 4846 zikaba arizo zari zaraheze ku mbuga zarabuze abaguzi.

CLEMENTINE UWIRINGIYIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika