Yanditswe Nov, 22 2024 17:34 PM | 18,668 Views
N'ubwo Akarere ka Rusizi gashimwa intambwe kateye muri serivisi zihabwa abaturage, abayobozi b'Imidugudu muri aka Karere baravuga ko bakibangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu ikoranabuhanga ndetse bakaba nta n'amahugurwa bahabwa, bikadindiza serivisi baha abaturage.
Akazi k'abayobozi b'Imidugudu gafatwa nk'umusingi ukomeye w'iterambere ry'abaturage, ku buryo abari kuri uru rwego banavuga ko ari akazi katoroshye.
Nubwo bafite umumaro munini ku mibereho y'abaturage, aba bayobozi b'Imidugudu aha i Rusizi, bavuga ko babangamirwa no kutagira telefoni zigezweho mu gihe basabwa gutanga raporo umunsi ku munsi.
Ubwo habaga inama mpuzabikorwa y'aka Karere ka Rusizi, hanaganiriwe ku mitangire ya serivisi aho aka Karere kaje ku mwanya wa 9 mu gihugu hose kavuye ku wa 20.
Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Dushimimana Lambert asanga nta kitakorwa ngo aba ba midugudu babone ikoranabuhanga dore ko kutarigira bidindiza serivisi zihabwa abaturage.
Akarere ka Rusizi karabarurwamo abaturage basaga ibihumbi 488, bari mu midugudu 580, abayobozi bayo uko ari 580 abenshi bifashisha udutelefoni duto ndetse utwinshi dushaje ku buryo bagorwa no gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Pascal NSHIMIYIMANA
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru