AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

U Burasirazuba: RRA yahembye abasora basoze arenga miliyari 48 Frw

Yanditswe Nov, 12 2024 19:34 PM | 95,061 Views



Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), cyashimiye abasora bo mu Ntara y'Iburasirazuba ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 basoze Miliyari 48.3 Frw z’imisoro y’ubutegetsi bwa Leta, ndetse na Miliyari 14 z’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahembye abantu 10 basoze kurusha abandi muri buri Karere, uwishyuye neza imisoro y’inzego z’ibanze, usora watanze facture za EBM nyinshi n’uwazisabye kuri buri kintu cyose yaguze.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, abasora bo mu ntara y’Iburasirazuba bari bihaye intego yo kwinjiza Miliyari  56.5 Frw y’imisoro y’ubutegetsi bwa Leta, ariko binjije miliyari 48.3 Frw ni ukuvuga 85.5%. 

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa arizeza ko ubu intego bihaye bazayigeraho cyangwa bakanayirenza.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald yongeye kwibutsa ko kwaka inyemezabuguzi ari uburenganzira bw’abaguzi n’inshingano z’abacuruzi.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, abasora bo mu ntara y’Iburasirazuba biyemeje kuzinjiza Miliyari 56.2 z’amafaranga y’imisoro y’ubutegetsi bwa Leta, ndetse na Miliyari zikabakaba 14 Frw z’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze. 

Francine UMUTESI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika