AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa Nyafurika muri Handball

Yanditswe Nov, 06 2024 16:32 PM | 128,935 Views



Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball mu Cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 20 yegukanye Irushanwa Nyafurika, #IHFTrophy, nyuma yo gutsinda Réunion ibitego 34-25.

Umukino wa nyuma w’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024.

Muri iri Rushanwa Nyafurika, #IHFTrophy, ryaberaga mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, u Rwanda rwatsinzemo imikino ine yose rwakinnye.

Mu mukino wa nyuma, u Rwanda rwakinnye na Réunion. Rwawutangiye neza aho rwasoje igice cya mbere rufite ibitego 15-12.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwakomeje kwitwara neza ndetse rwawusoje rufite ibitego 34-25.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise rukatisha itike yo guhagararira Afurika mu irushanwa mpuzamigabane.

Mu bakurikiye uyu mukino harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, washimiye abakinnyi b’Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Handball y'Abatarengeje imyaka 20.

Muri #IHFTrophy, u Rwanda rwatangiye rutera mpaga Congo-Brazzaville itagereye ku kibuga ku gihe mu mukino wagombaga kubera muri Ethiopian Sports Academy ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Ugushyingo 2024. Ikipe y’Igihugu yanatsinze imikino yayihuje na Guinea na Zimbabwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika