AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

U Rwanda ruza imbere nk'ahantu hatekanye mu gushorera imari muri EAC - Africa Risk-Reward Index 2024

Yanditswe Nov, 10 2024 21:43 PM | 35,978 Views



Raporo ya Africa Risk-Reward Index 2024 y'Ikigo cy’Abongereza Oxford Economics Africa and Control Risks, ishyira u Rwanda ku isonga mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba nk’ahantu hatekanye mu gushora imari n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka bitewe n’ingamba nyinshi zafashwe na leta.

Abashoferi b’amakamyo ya rukururana yambukiranya ibihugu atwaye ibicuruzwa bavuga ko bigengesera cyane iyo bari mu bindi bihugu usibye mu Rwanda bumva bafite umutekano.

Raporo ya 9 Africa Risk-Reward Index 2024 ishyira u Rwanda ku isonga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) nk’ahantu hatekanye ku ishoramari ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iki cyegeranyo cyerekana ko uko imibare izamuka ari nako impungenge z’amahirwe macye yo gushora no gucururiza muri icyo gihugu arushaho kwiyongera.

U Rwanda muri icyo cyegeranyo rufite amanota 5.11 ku 10 akaba ari cyo gihugu kiza ku isonga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba nk’igihugu gitekanye muri politiki, imibereho rusange n'izamuka ry’ubukungu ku kigero cyiza.

Umunya Gabon Stevy Daic Ndjala usemura mu nama mpuzamahanga n’Umwongereza Adam Bradford ni bamwe mu bashoramari b’Abanyamahanga bahisemo u Rwanda. Bavugako umutekano no korohereza ishoramari n'ibikorwa remezo ari bimwe mu byabakuruye ngo baze gukorera mu Rwanda.

Bimwe mu byashingiweho hakorwa iki cyegeranyo ni intambwe imaze guterwa n’ibihugu 7 mu guteza imbere politike y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) aho u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine muri EAC cyemeje iyi politiki.

Ubwo yari mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi Koen Doens yagaragaje ko icyizere u Rwanda rugirirwa giterwa no kugira ubuyobozi bufite icyerekezo.

Nyuma y’u Rwanda, Icyegeranyo Africa Risk-Reward Index 2024, Tanzania ifite amanota 5.37, Uganda 6.01, Kenya 6.06, naho ku mwanya wa nyuma haza Repubulika Iharaniea Demukarasi ya Congo n'amanota 7.6 ku 10, kuko uko imibare izamuka ari nako impungenge z’amahirwe macye yo gushora no gucururiza muri icyo gihugu arushaho kwiyongera.

Mu bitungwa urutoki byatesheje amanota ibyo bihugu harimo ahanini umutekano mucye muri politiki, imibereho mibi n’ubukungu budahagaze neza.


Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika