AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

U Rwanda ruzinjiza miliyoni zirenga 600 $ aturutse mu bukerarugendo muri uyu mwaka

Yanditswe Nov, 13 2024 19:32 PM | 335,845 Views



U Rwanda ruzinjiza miliyoni zirenga 660 z’Amadorali ya Amerika, aturutse mu bukerarugendo muri uyu mwaka wa 2024.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe muri raporo nshya ya Banki y'Isi yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu.

Iyi raporo izwi nka CEM (Country Economic Memorandum) igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka neza nyuma y'icyorezo cya Covid 19 cyari cyahungabanyije ubukungu bw'Isi ku buryo bukomeye mu myaka 4 ishize.

Muri uyu mwaka wa 2024, Banki y'Isi iteganya ko amadovise azaturuka mu gusura ingagi agera kuri miliyoni 200$, ibikorwa by'imyidagaduro bizinjiza miliyoni 110$, inama mpuzamahanga zinjize arenga miliyoni 90$.

Miliyoni zirenga 86$ azinjira aturutse mu bashyitsi basura inshuti n'abavandimwe, andi arenga miliyoni 46$ yinjire aturutse mu bandi bashyitsi batandukanye bazasura u Rwanda muri gahunda zabo.

Ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo nabwo buteganyijwe ko buzinjiza miliyoni 68$.


Placide Ngirinshuti 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika