AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe Apr, 04 2024 12:19 PM | 150,429 Views



U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rwerekana uko amakipe y’ibihugu ahagaze. Rwavuye ku mwanya wa 133 rwariho mu kwezi gushize, rugera ku wa 131.

Uru rutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024, rugaragaza uko ibihugu byitwaye muri Werurwe uyu mwaka.

Ikipe y'Igihugu "Amavubi" yazamutse imyanya ibiri nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya gicuti yakinnye. Yanganyije na Botswana 0-0, itsinda Madagascar ibitego 2-0.

Argentine ya Lionel Messi ni yo iyoboye ibindi bihugu ku Isi aho ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza na Brésil.

Ku Mugabane wa Afurika, Maroc iri ku isonga, igakurikirwa na Sénégal, Nigeria, Misiri na Côte d’Ivoire.

Igihugu cyazamutse imyanya myinshi [8] ni Indonesia mu gihe Vietnam yamanutse imyanya 10.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika