AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

U Rwanda rwohereje abasirikare n'abapolisi basimbura abari Cabo Delgado

Yanditswe Jul, 31 2023 11:34 AM | 95,662 Views



Kuri uyu wa Mbere, abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw'amahoro.

Iri tsinda ry’inzego z’umutekano ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe riyobowe na Maj Gen Alexis Kagame aho rigize icyiciro kimwe mu bandi barenga 2000 bari mu ntara ya Cabo Delgado.

Mbere yo guhaguruka,Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent yabibukije ko bagomba guhora bibuka guharanira umuhate mu kazi, ikinyabupfura, ubwitange no kwicisha bugufi mu gihe bafasha abaturage bo muri Cabo Delgado.

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereza inzego z’umutekano muri iki gihugu kubera umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi aho u Rwanda rufasha Mozambique guhashya ibyihebe byari byaribasiye iyi ntara yo mu majyaruguru y’iki gihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika