Yanditswe Nov, 06 2024 17:30 PM | 284,797 Views
U Rwanda rwungutse laboratwari igezweho mu by’ikoranabuhanga rya robots ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100, izafasha mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza ko u Rwanda ruramutse rushoye miliyoni 77 z’Amadorari mu gihe cy’imyaka 5, igihugu cyakunguka miliyoni 500 z’Amadorari ahwanye na 6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Kugira laboratwari igezweho nk’iyi yatashywe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali, ni imwe mu ntambwe yaganisha muri icyo cyerekezo.
Abanyeshuri bo mu ishuri yashyizwemo bayitezeho kubazamurira ubumenyi.
Mu bijyanye n’icyuho mu by’ubumenyi mu ikoranabuhanga, 34% by’abanyeshuri barangiza amashuri makuru na Kaminuza ni abagore mu gihe 20% bya ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga ari abagore.
Umuyobozi w’ikigo New Generation Academy, Jean Claude Tuyisenge avuga ko iyi igamije kuziba icyuho mu ikoranabuhanga rya robots.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda avuga ko ishoramari rishyirwa mu bikorwaremezo biteza imbere ikoranabuhanga rizafasha igihugu kugera ku cyerekezo gifite.
Ikoranabuhanga ryitezweho kugeza u Rwanda ku ntego rwihaye yo kuzaba igihugu gifite ubukungu buringaniye bitarenze mu 2035 n’ubukungu buhanitse muri 2050.
Bosco Kwizera
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru