AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Yvonne Chaka Chaka utagikora indirimbo nshya aracyinjirizwa n'ubuhanzi

Yanditswe Nov, 17 2024 23:23 PM | 117,773 Views



Umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Yvonne Machaka wamenyekanye na Yvonne Chaka Chaka, yagaragaje ko n’ubwo atagishyira hanze indirimbo nshya, ariko ubuhanzi yakoze mu myaka yashize, buri mu bikomeje kumwinjiriza amafaranga.

Ni amafaranga avuga ko aturuka ku ndirimbo yakoze zicuruzwa n’ibigo bitandukanye, aho izo ndirimbo zikoreshwa kuri za televiziyo, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n’ibitaramo bike akora.

Ni we nyir’indirimbo zirimo ‘Umqombothi, Mama, I'm Burning Up, Thank You Mr. DJ, I Cry For Freedom, Motherland, Power of Africa, Sangoma Let Me Be Free n’izindi. Kuri ubu ariko, amaze igihe kirekire adashyira hanze indirimbo.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro n’abahanzi mu ngeri zirimo abaririmbyi, abahangamideli, abakinnyi ba sinema n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi.

Ibi biganiro byateguwe na Rwanda Arts Initiative, byabaye avuye gusura Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki riri i Muhanga, aho yasanze impano yavuze ko zidasanzwe, zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo hazaza h’ubuhanzi muri Afurika.

Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, Yvonne Chaka Chaka yavuze ko ku myaka 19 ari bwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Im In Love With A DJ’.


Ni ibintu avuga ko nawe yabanje kutabasha kubyakira kwiyumva kuri radio, ndetse aho anyuze akabona abantu bamuzi. Icyo gihe hari mu 1984.

Ati “Nanjye byangoye kubyakira, kwiyumva ndirimba kuri radio, aho nyuze ku muhanda abantu bakamenya, televiziyo nazo zari zaraje ariko njye nari ndi umuntu usanzwe, kandi ndacyari usanzwe. Rero indirimbo yanjye ya mbere barayinyandikiye, ntabwo njya niyandikira indirimbo.”

 Yvonne Chaka Chaka yavuze ko ubwo yatangiraga umuziki yari ashishikajwe no gutanga ubutumwa, ku buryo atigeze yita cyane ku kwamamara cyangwa kuba azwi n’abantu benshi.

Ati “Kuri njye muri icyo gihe byari ni gute nabwira Isi, ibya Apartheid biri kubera mu gihugu cyanjye? Ubwamamare ntabwo bwari icyo ngambiriye. Nari ngambiriye kuririmba abantu barira bashaka ubwigenge, abana bahohoterwa, kuba twe abirabura tutarahabwaga uburenganzira dukwiye nk’abantu n’ibindi.”

-  Umuhanzi akwiye kugira abajyanama n’abafatanyabikorwa

Yvonne Chaka Chaka yavuze ko ubwo yatangiraga umuziki, atari agamije gukorera amafaranga cyane ko yari akiri muto ndetse aba iwabo.

Ubwo yari amaze kumenyekana, atangiye kubona amafaranga yahise atangiza inzu y’umuziki ireberera ibikorwa bye bya muzika akagira n’ikipe bakorana.

Ati “Ndatekereza ko ari byiza kugira abantu bagufitemo inyungu, abantu bagukunda ariko mukorana bya hafi kandi bagufite ku mutima. Kubera ko ubuhanzi ni ubucuruzi, ugomba kumva ibyo bintu, ukagira abantu bakugira inama.”

“Kuko nshobora kuba ntumva ibiri mu masezerano, ngomba kugira uburenganzira ku bihangano byanjye, ngomba kwishyurwa mu gihe indirimbo zanjye zicuranzwe,ibyo byose rero ugomba kuba ufite abantu babigufashamo.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko kugeza ubu akibabazwa n’uko usanga abahanzi badahabwa agaciro gakwiye, aho usanga ababakoresha babaha amafaranga make ugereranyije n’abo mu zindi nzego.

Ati “Nk’uko nabibwiye abantu ku wa Gatanu, buri muntu aba ashaka umuhanzi, ariko buri muntu aba ashaka kugabanyirizwa ibiciro. Ariko ntabwo uzajya kwa dogiteri ngo umusabe kukugabanyiriza ibiciro igihe urwaye, nujya ku munyamategeko, ntabwo uzasaba kugabanyirizwa.”

“None kuki dushobora kumva ko abantu bari mu buhanzi aribo tuzajya duhora tubwira ko dushaka ko batugabanyiriza ibiciro? Umuhanzi niba aguciye miliyoni 15, kuki wumva wamuha miliyoni 5? Ibyo ntabwo ari byo.”

Ibi ngo byagiye bimubaho kenshi ariko kuko yari yarashyizeho imirongo ngenderwaho, yagiye abwira abashaka kumutumira cyangwa kumuha akazi ko atajya agira ibiganiro bishingiye ku kugabanya ibiciro mu kazi ke.

Ati “Byagiye bimbaho kenshi, ariko nkabwira abo bantu ko niba ari akazi bashaka ko mbakorera, niba ari igitaramo bagomba kunyishyura ayo nabaciye, iyo ari ibikorwa by’ubugiraneza, ntabwo nishyuza, ariko niba ari ukwishyuza, byemere cyangwa ubyange, ntabwo nemera kugabanya ibiciro.”

Yvonne Chaka Chaka yavuze ko umuhanzi aba agomba gukorana n’abajyanama be kugira ngo bemeze ibyo uwo muhanzi agomba gukora, igiciro cyabyo ndetse n’uko agomba kubikora.

Ati “Nk’ubu mfite abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zanjye ariko n’ubundi ninjye uhitamo ibijya kuri izo paje. Icyo nshaka kuvuga ni uko abo mba mbahemba.”


Yavuze ko umujyanama we ashinzwe kumushakira akazi, akemeranya ibiciro, ndetse akanamufasha kwiga isoko uko rihagaze, ibikenewe ku isoko n’ibindi.

Ati “Manager wanjye ni umufatanyabikorwa mu bucuruzi, akazi ke ni ukugenda akanshakira akazi, agomba kandi gushaka ibijyanye n’indangagaciro zanjye kubera ko hari ibitaramo ntashobora gukora kuko bidahuye n’indangagaciro zanjye.”

-  Bishoboka ko umuhanzi yakomeza kwinjiriza mu bihangano bye kandi atagikora umuziki

Yvonne Chaka Chaka yavuze ko mu buhanzi bwe yagiye yinjiza amafaranga binyuze mu gukora ibitaramo byaba ibyo yagiye akorera mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo ndetse no mu mahanga.

Ati “Ninjiza amafaranga mu bitaramo, ninjiza amafaranga binyuze mu kuba abantu bacuranze ibihangano byange ku mbuga zibicuruza, ninjiza amafaranga mu kuba abantu bakoresha indirimbo zanjye mu kwamamaza n’ubundi buryo.”

Avuga ko ayo mafaranga yagiye amufasha mu kuba yakwagura ibikorwa by’umuziki haba mu kubaka ‘Label’ ye, gufasha impano nshya n’ibindi.

Uretse ubwo buryo, amafaranga yagiye yinjiza kuva yatangira umuziki, yagiye yongera akayashora mu bindi bikorwa bitandukanye n’umuziki birimo kugura imigabane mu bigo by’ubucuruzi, kugura impapuro mpeshamwenda n’ibindi.

Ati “Byose biterwa n’ibihari washoramo imari, ariko nk’umuhanzi mfite abantu bangira inama mu bijyanye n’ubukungu, abo nibo bambwira aho nshobora gushora imari.”

Yvonne Chaka Chaka yagiriye inama abahanzi bo mu Rwanda kugira ahantu harenze hamwe bashobora kwinjiriza amafaranga hatari mu muziki binyuze mu kuba bakora imishinga y’ubucuruzi ibinjiriza.


Akayezu Jean de Dieu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika