Yanditswe Sep, 29 2024 08:30 AM | 155,213 Views
Umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza wahisemo gukoresha izina rya Lisaa, yiyongereye ku rutonde rw'abakobwa bakora umuziki mu Rwanda , nyuma y'uko asohoye indirimbo ye ya mbere yise "Forever".
Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, yakozwe mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiiz, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director C.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu
kiganiro Samedi Détente cyo kuri Radio Rwanda, Lisaa yasobanuye ko kwinjira mu
muziki byatewe ahanini no kuba ari nzozi yakuranye.
Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab'iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano."
Yavuze ko uko yagiye akura, ni nako yagiye ashyira imbaraga mu kwiga indirimbo z'abahanzi banyuranye, kugeza ubwo yiyeguriye umuziki.
Uyu mukobwa yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda.
Ati "Njye gutanga umusanzu wanjye mu ruganda rw'umuziki w'u Rwanda. Hari benshi mu bakobwa bakoze umuziki ndetse n'ubu bakirimo bagaragaza imbaraga zihambaye. Rero, njye gushyiraho itafari ryanjye."
Lisaa avuga ko ubuzima yakuriyemo, no kuba umuryango we waramushyigikiye 'biri mu byatumye ninjira muri muzika.
Yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe kinini, Kandi zigahana amasezerano yo kubana akaramata.
Ati "Aha niho nahereye nandika iyi ndirimbo. Narebye uburyo bw'urukundo rwabo, ndugereranya no kubana n'umukunzi wawe akaramata."
Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya 'paji nshya mu buzima bwanjye'.
Ati "Nawe urabyumva ko idasanzwe, kuko itangije ubuzima bushya wanjye niba ariko navuga. Ni indirimbo yatumye ndotora inzozi zanjye. Rero ntisanzwe.”
Uyu muhanzikazi avuga ko akunda gusoma ibitabo, kureba Filime, gutembera ahantu hantu ahanini bitewe n'uko mu mashuri yisumbuye yize 'Tourism'.
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru