AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Umusaruro wari witezwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A ntuzakomwa mu nkokora n’imvura yatinze- RAB

Yanditswe Nov, 22 2024 18:48 PM | 6,609 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), cyagaragaje ko umusaruro wari witezwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A utazakomwa mu nkokora n’imvura yatinze kugwa, kuko leta yunganiye abahinzi bahabwa imbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A ibihingwa mu mirima kuri bimwe mu bice bishyuha byakabaye birimo kugera igihe cyo kwera, gusa imvura yatinze kugwa bituma abahinzi batera imbuto bakererewe ndetse bumwe mu butaka bwahinzwe ntibwashyirwamo imyaka yari yarabugenewe bituma hafatwa irindi genamigambi ry’ibyahingwamo.

Bamwe mu bahinzi bagaragaza ko n’ubwo bakomwe mu nkokora n’iyi mihindagurikire y’ikirere, bunganiwe na leta ubutaka bwose bwahinzwe bushyirwamo imyaka.

Mu ngendo Abadepite bagiriye hirya no hino mu gihugu bareba ishyirwa mu bikorwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2025A, basanze mu ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda harabayemo ibibazo bitandukanye hamwe ntiyagera ku bahinzi.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Uwineza Beline avuga ko ibi bibazo biri mu bikoma mu nkokora abahinzi.

Ibigo byigenga bigira uruhare mu kugeza ifumbire ku bashinzwe kuyicuruza ku bahinzi bigaragaza hakorwa ibishoboka byose ngo hongerwa ingano y’ifumbire itangwa kandi yujuje ubuziranenge.

RAB igaragaza ko n’ubwo imvura yatinze kugwa ariko leta yakoze ibishoboka byose yunganira abahinzi ku mbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe inyongeramusaruro muri RAB, Daniel Rwebigo avuga ko ikirimo kunozwa ari uburyo bwo kujya haterwa ifumbire mu murima hagendewe ku mwihariko wa buri hamwe aho gutangwa ifumbire mu buryo bwa rusange.

Muri iki gihembwe cy’ihinga byari biteganyijwe ko hazahingwa ubutaka buri ku buso bukabakaba hegitari ibihumbi 800 ndetse bwose bwara bwarahinzwe, gusa 5% ntibwahinzweho imyaka yari ibugenewe irimo ibishyimbo n’ibigori ahubwo abahinzi bahise bunganirwa na Leta bahabwa imbuto yindi yihanganira imihindagurikire y’ikirere ikaba nayo iri mu bizaziba icyuho cy’umusaruro wari witezwe.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika