AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Patrick de Saint-Exupéry yamuritse igitabo kinyomoza abahakana n'abapfobya Jenoside

Yanditswe May, 10 2021 11:50 AM | 44,535 Views



Umwanditsi w’Umufaransa Patrick de Saint-Exupéry yamuritse igitabo yanditse kuri jenoside yakorewe Abatutsi, kinyomoza abayihakana n’abayipfobya kuko yabikozeho ubushakashatsi mu Rwanda no hanze yarwo.

Komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside CNLG iravuga ko iki gitabo ari intwaro ikomeye yo kwifashisha mu kugaragaza ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umunyamakuru w'Umufaransa akaba n'umwanditsi w’ibitabo Patrick de Saint-Exupéry wahoze akorera ikinyamakuru le Figaro mu Rwanda kuva mu 1994 yaje kumva abavuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (double génocide) yiyemeza gukora urugendo rw'ubushakashatsi ngo amenye ishingiro ry'ibivugwa.

Nyuma yo gukusanya ubuhamya, ngo yasanze ibivugwa ari ukubeshya, ari na byo biri mu gitabo yise ''la Traversée''.

Yagize ati ''Nahereye i Kigali nshingira ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hanyuma ninjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngamije gushakisha ibivugwa ko habaye indi jenoside ya kabiri. Naje gusanga ko nta yindi jenoside yabaye uretse iyakorewe abatutsi gusa. Ubusanzwe jenoside ni ikintu cyihariye, ni umugambi wo kurimbura cyangwa kumaraho burundu abantu runaka. Iby'uwo mugambi rero ntaho bigaragara haba no muri Congo n'ubwo muri icyo gihugu habaye intambara, ariko intambara ntaho ihuriye na jenoside. Muri make rero iby'uko habaye jenoside ebyiri ni ibihimbano.''

Abasomye iki gitabo bavuga ko kigaragaza ukuri ku bahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Mukagasana Yolande yagize ati ''Ni ukuvuga ko kiriya gitabo dushobora kugikoresha kugira ngo turwanye ipfobya n'ihakana rya jenoside cyane ku bavuga ko habayeho jenoside ebyiri. Ari igitabo cya Patrick, ari raporo ya Duclert, bose bagaragaza ko nta jenoside ebyiri zabaye, ahubwo bose bagaragaza ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi.''

Senateri Twahirwa André akaba n’umwanditsi w’ibitabo yagize ati ''Ni igitabo cyanditswe n'umuntu uzi icyo avuga kuko ni amateka yanyuzemo. Ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi ryeze kuri ubu ni iryo ry'uko habayeho jenoside ebyiri, imwe igahanagura iyindi, abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside bakavuga ngo ''mwarishe, turica noneho nimureke twumvikane dusangire ubutegetsi.'' Ubu rero twagize Imana tubona umuntu urwanya biriya by'uko habaye jenoside ibyiri, akadufasha.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside, Dr  Jean Damascène Bizimana yavuze ko iki gitabo ari umusanzu ukomeye mu kugaragaza ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi:

Yagize ati ''Guhera muri 2010 ni bwo hasohotse icyitwa Mapping Report, aho bavugaga ko impunzi z'abahutu zishobora kuba zarahiciwe, Patrick de Saint Exupéry na ho yabayeyo, impunzi zicyurwa yari i Goma abona uburyo u Rwanda rucyura abantu ngo baze mu gihugu nk'Abanyarwanda bari bafashwe bunyago. Kuba harabayeho ikinyoma ngo habaye ubwicanyi ku mpunzi z'abahutu, yerekana uburyo u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo rubacyure, ko nta bushake Leta y'u Rwanda yigeze igira bwo kwica abo bantu, nta n'ubwo wakwica abantu ngo uboherereze indege ijya kubavana Tingitingi. Iki gitabo kizabeshyuza ibinyoma, kuko we yigiriye aho ibyaha byitwa ko byabereye agaragaza ukuri nyako.''

Uretse kwandika igitabo ''La Traversée'' gifite amapaji 318, Patrick de Saint-Exupéry, yagiye asohora n'inyandiko mu kinyamakuru le Figaro, zivuga uruhare rw'u Bufaransa mu gushyigikira ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, bwateguye bukanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi, cyane ko yabaga mu Rwanda, ndetse by’umwihariko yabaye no mu gace karimo ingabo z’u Bufaransa zari mu cyiswe Opération Turquoise.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika