Yanditswe Oct, 30 2024 19:40 PM | 328,475 Views
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro yabwiye abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi iri i Rukara mu Karere ka Kayonza ko Ubumwe bw'Abanyarwanda bushingiye ku muco wabo.
Hari mu kiganiro Amahumbezi cyo kuri uyu wa Gatatu cyabereye muri iyi Kamimuza, ahagarutswe ku ruhare rw'indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa mu rubyiruko.
Iki kiganiro cyari umwihariko kuko cyabaye mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda harebwa intambwe imaze guterwa n'imbogamizi zikiriho.
Abanyeshuri bagaragaje ko bafite uruhare mu kurwanya ibishobora gukoma mu nkokora ubumwe bw'Abanyarwanda.
Turikumwe Patrick yagize ati "Twe urubyiruko dufite amahirwe yo kuba mu gihugu kidaheza bamwe ngo gihe amahirwe abandi, tugomba gusigasira uwo murage, ni zo nshingano zikomeye dufite."
Cyuzuzo Marie Jeannette yagize ati "Nk'ubu hateye abashaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga, abo rero tugomba kubarwanya, tukabereka ukuri nyako kw'amateka yaranze igihugu cyacu."
Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Mahoro yaberetse ko kuba dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul, bikomoka ku mahitamo n'ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bahisemo kongera kubaka ubumwe bwabo no kwigira ku masomo bakura ku mateka, cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomoje ku bitwaza imyemerere bakabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda agaragaza ko imyemerere yose ikwiye kujyana no gukunda umurimo kuko ariwo ugeza abantu ku iterambere rirambye.
Mahoro yibukije urubyiruko ko indangagaciro zarangaga abakurambere b'u Rwanda nko gukunda Igihugu, ubupfura, ubunyangamugayo, ubutwari, ubworoherane, gukunda umurimo, ubusabane, ubuntu, no kumenya kuzigama, zikwiye gukomeza kubaranga nk'abatojwe neza, ndetse nk'abarezi b'abana b'u Rwanda.
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru