AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Abarwayi ba malariya bikubye kabiri muri Nzeri 2024- RBC

Yanditswe Nov, 18 2024 10:11 AM | 210,542 Views



Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko muri Nzeri 2024, abarwayi ba malariya bikubye kabiri ugereranyije n’ukwezi kwa 9 kwa 2023. Abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bagera ku bihumbi 45.

Iki kigo kivuga ko ubwiyongere bw’iyi ndwara bugaragara cyane mu Karere ka Gisagara, Bugesera, Kicukiro na Gasabo.

Bamwe mu baturage barwaye iyi ndwara basobanura ko hari impamvu ituma habaho ubu bwiyongere bukabije bwa malariya zirimo ko hari ababa bafite inzitiramibu zacitse ibituma imibu inyuramo.

Ubu bwiyongere bwa malariya bubaye mu gihe hasanzwe hari ingamba zafashwe zirimo gushishikariza abaturage kuryama mu nzitiramibu ziteye umuti ndetse bagatererwa umuti mu nzu. 

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable avuga ko hari impamvu zirimo gutuma malariya yiyongera cyane kandi hari ingamba zafashwe mu kuyirwanya.

Yagize Ati "Malariya ni indwara yiyongera bitewe n'uko ibihe bigenda bihinduka cyane cyane ko iterwa n'agakoko kagenda kihinduranya bitewe n'igihe kaba kamaze gahura n'imiti ariko n'imibu itera ako gakoko hari uburyo igenda yihinduranya bitewe n'ingamba uba washyizeho ikaba yakora ibishoboka byose kugira ngo yiyoberanye ibashe kudahangarwa na ya miti."

Gusa avuga ko mu bindi bikomeje gutuma malariya yiyongera hazamo no kudohoka ku ngamba ziba zarafashwe kuko iyo hashize igihe abantu batarwara malariya hari ubwo badohoka ufite inzitiramibu ntiyongere kuyiryamamo cyangwa yaba atererwa umuti na byo akabyanga.

Dr Aimable Mbituyumuremyi avuga ko hari ibyo inzego z’ubuzima zishyizemo imbaraga mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bwa malariya, zirimo gukomeza gutera imiti mu turere 12 tuzahaye cyane kurusha utundi.

RBC igaragaza ko umwaka wa  2016-2017 ari wo wagaragayemo abarwayi benshi ba malariya kuko bari  hejuru ya miliyoni 5 mu gihugu, abari barwaye malariya y’igikatu bari 18000, ikaba yarahitanye abantu 600.

Mu mezi 9 y’uyu mwaka wa 2024 abarwayi ba malariya bamaze kuba ibihumbi 520 mu Gihugu hose.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika