AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Interineti, kimwe mu byihutisha iterambere

Yanditswe Sep, 22 2014 14:14 PM | 599 Views



New York, Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye inama ya 10 ya komisiyo y’umurongo mugari w’itumanaho mu muryango w’abibumbye kuwa mbere tariki ya 21. Muri iyi nama, harebewe hamwe uburyo bwo kongera umubare w’abakoresha umuyoboro wa Internet mu myaka itanu iri imbere nka kimwe mu byihutisha iterambere. Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho ITU nyuma y’inama ya 10 ya komisiyo y’umuyoboro mugari w’itumanaho Broadband Commission hakubiyemo ko kimwe cya kabiri cy’abatuye isi mu myaka itatu iri imbere bazaba bashobora kugera kuri interineti hakoreshejwe cyane cyane telefoni zigendanwa. Iyo Raporo yamurikiwe mu nama yitabiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda igaragaza ko 40 ku ijana by’abaturage bo ku isi bakoresha umuyoboro wa Interineti. Imibare yo mu mwaka wa 2013 igaragaza ko abaturage bagera muri miliyari 2 na miliyoni 300 bo hirya no hino ku isi bakoresha Internet, intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2019, uwo mubare waba ugeze kuri miliyari 2 na miliyoni 900. Prezida Kagame avuga ko hari ubushake bw’ibihugu bya Afurika mu kwihutisha iyi mishinga. {“Twabonye ubushake bugaragara ku baperezida umunani bo muri Afurika aho dushyira ingufu mu kwihutisha imishinga inyuranye isanzwe yaratangiwe, hagamijwe ko yagira umusaruro ushimishije ndetse n’inyungu ku baturage bacu”} Inama iheruka ya komisiyo y’umuyoboro mugari w’itumanaho yabaye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ibera Dublin mu gihugu cya Ireland. Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ariwe uyobora iyi komisiyo afatanyije n’umushoramali ukomeye wo muri Mexique witwa Carlos Slim.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage