AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ku gisozi niho hatangirijwe gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 20 genocide yakorewe abatutsi

Yanditswe Apr, 07 2014 09:06 AM | 7,043 Views



Kuva kuri uyu wa mbere, mu Rwanda hatangiye icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu, byatangirijwe ku rwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no gushyira indabyo ku mva rusange zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri jenoside mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe n’abicanyi. Ni igikorwa cyayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi bakuru baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe Madame Nkosazana Clarice Dramin Zuma n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye. Nyuma yo gushyira indabyo ku mva rusange zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri jenoside, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yacanye urumuri rutazima rw’icyizere ruzamara iminsi 100. Nyuma ibindi bikorwa byakomereje kuri Stade Natinale Amahoro i Remera. Insanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka igira iti “Twibuke, twiyubaka”. Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rwa Kigali rwubatse ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 259 y’inzirakarengane zishwe muri jenoside zaturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Umuyobozi mukuru w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Ku Gisozi, Fred Mutanguha avuga ko ibikorwa by’uru rwibutso byatangiye mu mwaka wa 1999, ariko rukaba rwaratashywe ku mugaragaro ku italiki 07 Mata 2004 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage