Yanditswe Mar, 14 2017 13:00 PM | 1,843 Views
Komisiyo y'igihugu y'amatora iratangaza ko imyiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu igeze ku kigero cya 80%. Umunyamabanga nshigwabikorwa w'iyo komisiyo Charles Munyaneza yemeza ko bizagera mu kwezi kwa munani, imyiteguro yararangiye.
Mu gihe habura amezi agera kuri 4 ngo mu Rwanda habe amatora y'umukuru w'igihugu, komisiyo y'igihugu iyategura kuri uyu wa 2 yatangaje ko uretse ku bazatora bwa mbere, nta yandi makarita izasohora, kugira ngo hifashishwe ay'ubushize.
Ibi byateye impungenge bamwe mu baturage bavuganye na RBA,bakaba batangaje ko amakarita yabo y'itora yatakaye:
Ndayisenga Emmanuel: “Nka komisiyo y'igihugu y'amatora babiganiraho bakatworohereza tukabona amakarita y'itora tugatora bundi bushya kuko hari abagiye bayata, kandi bakayatana n'indangamuntu ariko indangamuntu bakazibona, amakarita ntibayabone, ubwo rero tubaye tutazatora twaba turi benshi cyane”
Ndayishimiye Jean Baptiste: “icyifuzo ni uko badushakira andi makarita , bakatugeragereza tukareba uko twatora perezida”
Kuri iki kibazo, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora Munyaneza Charles aributsa ko ikarita y'itora igomba gufatwa neza, ariko akanamara impungenge abayataye: “Twatanze amakarita y'itora mu mwaka wa 2016, agomba gukoreshwa mu matora y'inzego z'ibanze, agakoreshwa mu matora y'umukuru w'igihugu uyu mwaka ndetse n'umwaka utaha mu matora dufite y'abadepite, ayo makarita niyo agomba gukoreshwa, niyo mpamvu nta yandi tuzatanga keretse urubyiruko rugiye gutora bwa mbere, rurenga 500.000 nibo bazahabwa amakarita mashya, ariko abo twayahaye nta yandi tuzabaha, niyo mpamvu tubasaba abayafite bayabike neza nkuko umuntu abika indangamuntu, uzayita, tuzifashisha ikoranabuhanga bijyanye no kuba afite indangamuntu uwo azatora ariko ntibivuze ko ufite iyo karita ayita kuko niyo azakoresha no mu matora y'umwaka utaha.”
Komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga ko imyiteguro y'aya matora y'umukuru w'igihugu igeze ku gipimo cya 80% ibisigaye bikazaba byarangiye mu mezi asigaye ngo amatora abe.
Komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga na none ko irimo gutegura impapuro z'itora zizifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona ariko bazi kuzikoresha naho abatabizi mu gutora bakazifashisha abana batarageza ku myaka 18.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru