AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

80% by'imyiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu byaratunganye-NEC

Yanditswe Mar, 14 2017 13:00 PM | 1,843 Views



Komisiyo y'igihugu y'amatora iratangaza ko imyiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu igeze ku kigero cya 80%. Umunyamabanga nshigwabikorwa w'iyo komisiyo Charles Munyaneza yemeza ko bizagera mu kwezi kwa munani, imyiteguro yararangiye.

Mu gihe habura amezi agera kuri 4 ngo mu Rwanda habe amatora y'umukuru w'igihugu, komisiyo y'igihugu iyategura kuri uyu wa 2 yatangaje ko uretse ku bazatora bwa mbere, nta yandi makarita izasohora, kugira ngo hifashishwe ay'ubushize.

Ibi byateye impungenge bamwe mu baturage bavuganye na RBA,bakaba batangaje ko amakarita yabo y'itora yatakaye:

Ndayisenga Emmanuel: “Nka komisiyo y'igihugu y'amatora babiganiraho bakatworohereza tukabona amakarita y'itora tugatora bundi bushya kuko hari abagiye bayata, kandi bakayatana n'indangamuntu ariko indangamuntu bakazibona, amakarita ntibayabone, ubwo rero tubaye tutazatora twaba turi benshi cyane”

Ndayishimiye Jean Baptiste: “icyifuzo ni uko badushakira andi makarita , bakatugeragereza tukareba uko twatora perezida”

Kuri iki kibazo, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora Munyaneza Charles aributsa ko ikarita y'itora igomba gufatwa neza, ariko akanamara impungenge abayataye: “Twatanze amakarita y'itora mu mwaka wa 2016, agomba gukoreshwa mu matora y'inzego z'ibanze, agakoreshwa mu matora y'umukuru w'igihugu uyu mwaka ndetse n'umwaka utaha mu matora dufite y'abadepite, ayo makarita niyo agomba gukoreshwa, niyo mpamvu nta yandi tuzatanga keretse urubyiruko rugiye gutora bwa mbere, rurenga 500.000 nibo bazahabwa amakarita mashya, ariko abo twayahaye nta yandi tuzabaha, niyo mpamvu tubasaba abayafite bayabike neza nkuko umuntu abika indangamuntu, uzayita, tuzifashisha ikoranabuhanga bijyanye no kuba afite indangamuntu uwo azatora ariko ntibivuze ko ufite iyo karita ayita kuko niyo azakoresha no mu matora y'umwaka utaha.”

Komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga ko imyiteguro y'aya matora y'umukuru w'igihugu igeze ku gipimo cya 80% ibisigaye bikazaba byarangiye mu mezi asigaye ngo amatora abe.

Komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga na none ko irimo gutegura impapuro z'itora zizifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona ariko bazi kuzikoresha naho abatabizi mu gutora bakazifashisha abana batarageza ku myaka 18.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage