Yanditswe Dec, 20 2016 17:32 PM | 1,614 Views
Hirya no hino uhasanga ababyeyi bemeza ko inama bagiye bagirwa n' abashinzwe ibirebana n' imirire arizo zabafashije kugira ubuzima bwiza bo n' abana babyaye.
Abahanga mu birebana n' imirire bavuga ko kugirango umwana azagire ubuzima bwiza, bihera ku mirire ya nyina umubyara kuva akimutwite mu nda.
Iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi ikorwa ku bufatanye bwa Ministere y'ubuzima, abaterankunga n' indi miryango yigenga.Intego ikaba ari uko mumwaka 2017, imibare y' abana bafite ikibazo cyo kugwingira muri rusange mu gihugu yava kuri 38% ikagera byibura kuri 24,5%.
Ni muri urwo rwego umuryango CRS( Catholic Relief Services wari umaze imyaka 3 wunganira Leta mu bikorwa birebana no gufasha ababyeyi batwite n' abana bari munsi y' imyaka 2 kubona indyo yuzuye, nyuma yuko hari abagaragazaga ibibazo birebana n' imirire mibi.
Sosthene Ntirampaga ushinzwe ibirebana n' imirire ku bitaro bya Kirinda ho mu Karere ka Karongi avuga ko indyo y' umubyeyi utwite igomba kuba yihariye kugirango azabyare umwana wujuje ibiro bisabwa kdi ufite ubuzima bwiza.
Uwera Kamanzi Odette, Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurwanya imirire mibi muri CRS avuga ko bayitekereje nyuma yo kubona ko hari umubare w' ababyeyi ndetse n' abana wari ufite ikibazo cy' imirire mibi .
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru