Abacuruzi bahoze bacuruza imyenda ya caguwa bamaze kuyihinduraho imyumvire

AGEZWEHO


Abacuruzi bahoze bacuruza imyenda ya caguwa bamaze kuyihinduraho imyumvire

Yanditswe January, 03 2018 at 22:16 PM | 649 Views



Mu gihe abaturage bavuga ko bahanze amaso inganda zikorera imyenda n'inkweto mu gihugu, abamenyereye imikorere y'inganda nk'izo ndetse n'impuguke mu by'ubukungu baravuga ko kugera kuri izo nganda biri mu murongo uhamye wo kwigira no kwigobotora ibisigisi by'ubukoloni.

Muri Gicurasi 2016, nibwo inteko ishinga amategeko y'u Rwanda yagejejweho n'Umukuru wa Guverinoma y'u Rwanda gahunda y'imyaka 3 y'urugendo rwo gusezerera imyenda n'inkweto bya caguwa. Gushyiraho imisoro ica intege caguwa byagombaga kujyana n'ingamba zo guteza imbere imyambaro ikorerwa imbere mu gihugu.

Abacuruzi n'abaguzi b'imyenda mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali basa n'abamaze guhindura imyumvire yo kwizirika kuri caguwa ugereranyije n'uko byari bimeze igitekerezo cyo kuyisezerera kigitangazwa. 

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

KSEZ:Kubura amashanyarazi ahendutse n'amazi ni bimwe mu bibazo byugarije in

Min. Munyeshyaka avuga ko ibyoherezwa hanze byiyongereyeho 50%