Yanditswe Jan, 23 2018 17:00 PM | 5,396 Views
Bamwe mu bafite uburwayi bw'ingingo bavuga ko ubuke
bw'amavuriro yihariye, bituma kuzikira bigorana, ku buryo byaviramo umuntu gukurizamo
ubumuga bwa burundu. Nyamara abaganga bagira inama abafite uburwayi bw'ingingo
kwivuza hakiri kare kuko byongera amahirwe yo gukira.
Abaganga b'inzobere mu kuvura amagufwa mu bitaro bivura indwara z’ubumuga no kugorora ingingo z’umubiri bya Rilima, kuri uyu wa kabiri bari mu kigo nderabuzima cya Kicukiro, aho basuzumye abantu basaga 200 bakabagira n’inama z'uko bakwivuza byimbitse.
Bumwe mu burwayi bufata ingingo harimo nk’imvune z’amagufa, ubumuga bw’ibirenge, kugorama amavi cg agakuka, ingingo zigagaye n’ abana batinda kugenda.
Dr. Albert Nzayisenga, umuganga mu bitaro bya Rilima avuga ko kwivuza hakiri kare birinda ufite uburwayi bw'ingingo gukomererwa nabwo. Yagize ati, "Nk’ urugero, indwara z'ibirenge aho umuntu aho gukandagiza ubworo bw'ikirenge akandagiza umugongo w'ikirenge biba byiza iyo tubivuye umwana akiri muto kuko tubivura dukoresheje kubigorora ,platre, cyangwa isima ku buryo umwana ageza igihe cyo kugenda ibirenge bye bimeze neza. Iyo ubonye igufwa rigoramye, imitsi ikurya,hari abaganga bashobora kukuvura. Icyo gihe uvurwa neza hakoreshejwe ubugororangingo, ugahabwa n’ubujyanama."
Abaganga bavuga kandi ko imirire myiza cyane cyane ku bana bato ari kimwe mu bishobora kubarinda kugira uburwayi bw'ingingo, kuko amagufwa yabo akura neza kandi agakomera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru