Yanditswe May, 23 2017 16:53 PM | 3,107 Views
Ababyeyi batwite batinda ku nda igihe cyo kubyara, iyo badafashijwe byihutirwa bishobora kubaviramo indwara yo kujojoba izwi nka Fistule. Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku ndwara yo kujojoba, abagore batwite barasabwa kwitwararika kujya kubyarira kwa muganga mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara.
Bamwe mu babyeyi bigeze kugira icyo kibazo bavuga ko byababeye ikibazo gikomeye ariko nyuma bagahura n'abaganga bakabitaho bagakira.
Docteur Ndizeye Ntwali, avuga ko mu Rwanda hagaragara ababyeyi bahura n' iki kibazo haba mu babyarira mu rugo cyangwa se kwa muganga.
Mu bikorwa byihariye by’inzobere z’abaganga baza mu Rwanda kubaga abafite ikibazo cya Fistule hamaze kubagwa ababyeyi basaga ibihumbi 3,000, naho abaganga b’abanyarwanda bavura abagore bo bavuga ko kuva batangira igikorwa cyo kubaga mu mwaka ushize wa 2016, hamaze kubagwa abagore bagera kuri 70.
Muri Afurika yo munsi y' ubutayu bwa Sahara, Aziya, mu bihugu by' abarabu n' ibyo mu majyepfo y' Amerika habarurwa abagore bagera kuri miliyoni 2 bafite ikibazo cyo kujojoba nk’uko raporo za OMS zibigaragaza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru