AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abagore n'abakobwa barakangurirwa kwandika inkuru zivuga ku bagore

Yanditswe Mar, 08 2018 21:05 PM | 8,266 Views



Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kwandika inkuru zivuga ku bagore n’abakobwa mu Rwanda. Ibi babitangaje mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abagore n’abakobwa barenga 20 bo mu Rwanda aho basobanurirwaga uburyo bwo gushyira inkuru zivuga ku bagore ku rubuga rwa Wikipedia.

Imibare y’urubuga rwa Internet Wikipedia yerekana ko 90% by’inkuru zishyirwa kuri uru rubuga zivuga ku buzima bw’abagabo kandi zikandikwa n’abagabo. Ibi ngo ni icyuho kigaragara ku rwego rw’isi.

Solange Ayanone na Gihana Donatha ni bamwe mu bagore bagaragaza imbogamizi babona zituma umubare w’abagore bagaragara ku rubuga rwa Wikipedia uri hasi.

Aba bagore bitabiriye aya mahugurwa yateguwe na ambasade ya Swede mu Rwanda, bahamya ko bahavanye ingamba nshya zizatuma umubare w’abagore bandika uzamuka. Ambasaderi wa Sweden mu Rwanda Jenny Ohlsson ashimangira ko aya mahugurwa azatuma inkuru zivuga ku bagore mu Rwanda ziba nyinshi.

Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke za Wikipedia zaturutse mu Budade ku nkunga ya Ambasade ya Sweden mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage