Yanditswe Mar, 08 2018 21:05 PM | 8,266 Views
Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kwandika inkuru zivuga ku bagore n’abakobwa mu Rwanda. Ibi babitangaje mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abagore n’abakobwa barenga 20 bo mu Rwanda aho basobanurirwaga uburyo bwo gushyira inkuru zivuga ku bagore ku rubuga rwa Wikipedia.
Imibare y’urubuga rwa Internet Wikipedia yerekana ko 90% by’inkuru zishyirwa kuri uru rubuga zivuga ku buzima bw’abagabo kandi zikandikwa n’abagabo. Ibi ngo ni icyuho kigaragara ku rwego rw’isi.
Solange Ayanone na Gihana Donatha ni bamwe mu bagore bagaragaza imbogamizi babona zituma umubare w’abagore bagaragara ku rubuga rwa Wikipedia uri hasi.
Aba bagore bitabiriye aya mahugurwa yateguwe na ambasade ya Swede mu Rwanda, bahamya ko bahavanye ingamba nshya zizatuma umubare w’abagore bandika uzamuka. Ambasaderi wa Sweden mu Rwanda Jenny Ohlsson ashimangira ko aya mahugurwa azatuma inkuru zivuga ku bagore mu Rwanda ziba nyinshi.
Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke za Wikipedia zaturutse mu Budade ku nkunga ya Ambasade ya Sweden mu Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru