AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakozi bakora mu buvuzi ntibazongera kwinjirana telefone mu kazi--Dr. Gashumba

Yanditswe Feb, 09 2017 22:10 PM | 2,007 Views



Ministri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba aratangaza ko guhera tariki ya 1 z'ukwezi gutaha, nta mukozi wo mu ivuriro rya Leta uzaba yemerewe kwinjirana telefone mu kazi, uzabirengaho akazafatirwa ingamba zikarishye. Ibi ni ibyatangajwe mu nama y'iminsi itatu yahuje abayobozi b'ibitaro n'abafite aho bahurira no kwita ku buzima bw'abaturage yitabiriwe n'abasaga 200 i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Minisiteri y'ubuzima, abayobozi b'ibitaro bya leta, abakuriye abaforomo mu bitaro, abashinzwe serivise mu nzego z'ubuvuzi, abahagarariye ingaga z'abakora mu buvuzi, abayobozi b'ubuturere bungirije bashinzwe imibereho y'abaturage, abagize inama z'ubutegetsi mu bitaro, bose hamwe bagera kuri 215 bavuga ko n'ubwo hari ibimaze kugerwaho mu mitangire ya Serivise ngo hari ibyo nabo bakwiye gukosora.

Dr Diane Gashumba Minisitiri w'ubuzima avuga ko batazihanganira umuntu wese ukora mu rwego rw'ubuzima utanga serivise mbi ku barwayi. Aha ni naho agaruka ku bakora mu buvuzi usanga birirwa ku matelefoni. Ariko ngo bigiye gucika guhera mu kwezi gutaha:

Mu bindi basanze bidindiza imitangire ya serivise zinoze, harimo ubushobozi buke bw'ibitaro bitagira ibikoresho n'imiti ndetse n'abaganga bake ugereranyije n'abarwayi bagana amavuriro. Minisiteri y'ubuzima irizeza ko nabyo bigenda bikemuka kuko leta yabishyizemo ingufu.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage