AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu bose baturutse hanze bazajya bahabwa viza bageze mu Rwanda--'Immigration'

Yanditswe Nov, 17 2017 22:52 PM | 7,279 Views



Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka ruravuga ko kuba abanyamahanga bazajya bahabwa visa bageze mu Rwanda, bizatuma umubare w'abagenderera u Rwanda biyongera kurushaho. Abagenda mu Rwanda basanga iki cyemezo kizaborohereza kuko basabaga visa bifashishije ikoranabuhanga bagategereza ko bemererwa bakabona gufata indege.

Ibihugu bisaga 20 birimo n'ibyo mu karere u Rwanda ruhereyemo byemerewe visa y'iminsi 90, ibyo bikajyana n'uko abanyarwanda babijyamo nabo bahabwa iyo visa. Umuvugizi w'ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka Butera Yves asanga kuba bazajya bahabwa visa bakinjira mu Rwanda bizazamura umubare w'abaza mu Rwanda. Yagize ati, "Tugendeye ku cyemezo cyafashwe muri 2013 cyemerera abanyafrika bose gufatira visa ku mupaka, byagize ingaruka nziza ku gihugu kuko abantu bariyongereye: Urugero ni uko kuva 2013 kugeza 2016 abantu biyongereyeho 150%, kuko bavuye ku bihumbi 30 bagera ku bihumbi 70 birenga, ni ikimenyetso kigaragaza ubwiyongere bw'abasura igihugu."

Kuba abanyamahanga baza mu Rwanda bazajya babona visa bakinjira mu Rwanda, bizatangira gukurikizwa kuva ku itariki ya mbere Mutarama umwaka utaha wa 2018, nk'uko bikubiye mu byemezo by'inama y'abaministre yateranye ku itariki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage