Yanditswe Nov, 17 2017 22:52 PM | 7,279 Views
Urwego rushinzwe
abinjira n'abasohoka ruravuga ko kuba abanyamahanga bazajya bahabwa visa bageze
mu Rwanda, bizatuma umubare w'abagenderera u Rwanda biyongera kurushaho.
Abagenda mu Rwanda basanga iki cyemezo kizaborohereza kuko basabaga visa
bifashishije ikoranabuhanga bagategereza ko bemererwa bakabona gufata indege.
Ibihugu bisaga 20 birimo n'ibyo mu karere u Rwanda ruhereyemo byemerewe visa y'iminsi 90, ibyo bikajyana n'uko abanyarwanda babijyamo nabo bahabwa iyo visa. Umuvugizi w'ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka Butera Yves asanga kuba bazajya bahabwa visa bakinjira mu Rwanda bizazamura umubare w'abaza mu Rwanda. Yagize ati, "Tugendeye ku cyemezo cyafashwe muri 2013 cyemerera abanyafrika bose gufatira visa ku mupaka, byagize ingaruka nziza ku gihugu kuko abantu bariyongereye: Urugero ni uko kuva 2013 kugeza 2016 abantu biyongereyeho 150%, kuko bavuye ku bihumbi 30 bagera ku bihumbi 70 birenga, ni ikimenyetso kigaragaza ubwiyongere bw'abasura igihugu."
Kuba abanyamahanga baza mu Rwanda bazajya babona visa bakinjira mu Rwanda, bizatangira gukurikizwa kuva ku itariki ya mbere Mutarama umwaka utaha wa 2018, nk'uko bikubiye mu byemezo by'inama y'abaministre yateranye ku itariki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru