AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye igikorwa cy'amatora y'umukuru w'igihugu

Yanditswe Aug, 03 2017 19:46 PM | 5,829 Views



Abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora baba mu mahanga basaga ibihumbi 44, berekeje ku biro bya za Ambasade zabo abandi bajya ahandi hateganyijwe ko ariho batorera kugira ngo bihitiremo Perezida wa Repubulika ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

K'umugabane wa Afurika, igihugu cya Uganda ni kimwe mu bifite umubare munini w'abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye amatora kuko bagera ku bihumbi 7. Mu bihugu bya Ethiopia, Sudan, Repubulika ya Centre-Africa, Cote d'Ivoire, Senegal, Angola, Kenya, Congo Brazaville n'ahandi naho abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bazindukiye mu gikorwa cyo kwihitiramo umukuru w'igihugu.

Muri Aziya naho mu bihugu nk’u Buyapani n’u Bushinwa, nibo babaye aba mbere mu gutora mu masaha y’igicuku i Kigali aho babikoze hakiri kare bagahita basubira mu kazi kabo ka buri

Mbere yo gutora, abashinzwe ibikorwa by’amatora babanje kurahira nkuko biteganywa n’amategeko ubundi bakora akazi kabo bashinzwe. Saa yine z’igitondo (saa cyenda) ku isaha y’I Kigali nibwo abanyarwanda 4 ba mbere batuye mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani batoye.

Aha i Kobe biteganyijwe ko haza gutorera abanyarwanda 20 baba muri iki gihugu. Ni mu gihe abandi 92 bari butorere kuri Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Tokyo.

Mu Buhinde naho Chidambaram mu Karere ka Cuddalore, naho abanyarwanda biganjemo abanyeshuri biga muri iki gihugu bitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika.

K'umugabane w'Iburayi nko Mu Bufaransa, i Paris naho Abanyarwanda bariyo bazindukiye ku biro by’itora, bihitiramo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

bibiri Paris na Lyon, biteganyijwe ko hatorera Abanyarwanda 527. Mu Bubiligi, na bo mugitondo cya kare saa moya kuri Ambasade y’u Rwanda, ahateganyijwe gutorera abarenga 1500. Muri aya matora site zitorerwaho muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage