AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abasirikare bari mu mahugurwa mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Yanditswe Nov, 15 2016 13:54 PM | 2,004 Views



Abasirikari bari mu mahugurwa mpuzamahanga yo kurengera abasivile mu bihe by'amakimbirane, abera i Musanze mu kigo cyo kubaka amahoro, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Bashyize indabo ku mva banunamira inzirakarengane zishyinguye kuri uru rwibutso.

Nyuma baje gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe inashyirwa mu bikorwa ndetse n'amateka y'amacakubiri yayibanjirije.

Bamaze guhabwa ibi bisobanuro bamwe mu bari muri aya  mahugurwa batangaje ibyo babonye biteye agahinda binababaje cyane, kubona umuntu yica bagenzi be mu buryo bwa kinyamaswa nk'uko byagenze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.


Ahuza ibyo babonye n'amasomo barimo guhabwa, majoro Banda ukomoka muri Zambia yavuze ko kurengera abasivile bikwiriye intego ya buri ngabo ziri mu butumwa bw'amahoro. Yagize ati abasivile barindiwe umutekano byashyira iherezo ku mubare munini w'abicwa nk'aba twabonye muri uru rwibutso.

Naho Lauren Spink, waturutse muri USA yatangaje ko yababajwe cyane n'ibyabaye mu Rwanda, yongeraho ko gusura uru rwibutso rwa Kigali byamubereye umwanya wo gutekereza ku bintu bibi cyane bishobora kubaho.

Kuri we ngo kwirinda ko ibi bibaho bisaba ko abasirikari, abapolisi, abasivili n'imiryango itari iya Leta mu butumwa bw'amahoro bagomba gusobanukirwa n'ibyo baba bakwiriye gukora mu gihe cy'amakimbirane n'intambara.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage