Yanditswe Nov, 15 2016 13:54 PM | 2,004 Views
Abasirikari bari mu mahugurwa mpuzamahanga yo kurengera abasivile mu bihe by'amakimbirane, abera i Musanze mu kigo cyo kubaka amahoro, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Bashyize indabo ku mva banunamira inzirakarengane zishyinguye kuri uru rwibutso.
Nyuma baje gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe inashyirwa mu bikorwa ndetse n'amateka y'amacakubiri yayibanjirije.
Bamaze guhabwa ibi bisobanuro bamwe mu bari muri aya mahugurwa batangaje ibyo babonye biteye agahinda binababaje cyane, kubona umuntu yica bagenzi be mu buryo bwa kinyamaswa nk'uko byagenze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ahuza ibyo babonye n'amasomo barimo guhabwa, majoro Banda ukomoka muri Zambia yavuze ko kurengera abasivile bikwiriye intego ya buri ngabo ziri mu butumwa bw'amahoro. Yagize ati abasivile barindiwe umutekano byashyira iherezo ku mubare munini w'abicwa nk'aba twabonye muri uru rwibutso.
Naho Lauren Spink, waturutse muri USA yatangaje ko yababajwe cyane n'ibyabaye mu Rwanda, yongeraho ko gusura uru rwibutso rwa Kigali byamubereye umwanya wo gutekereza ku bintu bibi cyane bishobora kubaho.
Kuri we ngo kwirinda ko ibi bibaho bisaba ko abasirikari, abapolisi, abasivili n'imiryango itari iya Leta mu butumwa bw'amahoro bagomba gusobanukirwa n'ibyo baba bakwiriye gukora mu gihe cy'amakimbirane n'intambara.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru